#Kwibuka29: Jenoside yakorewe Abatutsi, imbarutso y’ihungabana mu ngeri zose z’abanyarwanda.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu aragaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ari imwe mu mpamvu nyamukuru z’ihungabana rigaragara ku bwinshi mu banyarwanda. Avuga ko ridasiga n’abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Arasaba abanyarwanda gufatanyiriza hamwe mu kuvuguta umuti urambye kuri iki kibazo gishobora gukoma mu nkokora ukwiyubaka no kubaka igihugu muri rusange. Nimugihe abanyamadini n’amatorero bavuga ko biteguye gukomeza gutanga umusanzu wabo.

kwamamaza

Dr. BIZIMANA Jean Damascene;Minisitiri muri minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu [MINUBUMWE], avuga ko iyo umuryango nyarwanda uba waragenze neza, mu myaka 29 Ishize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ibaye, ibibazo by’ihungabana bitakabaye bikigaragara ari byinshi ndetse ngo byambukiranye bigere no mu bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yifashishije imibare, yagize ati: “Mu banyarwanda bose, 3.6 % bafite icyo kibazo cy’agahinda gahoraho, kwiyanga, kwiterera icyizere, kumva ko ubuzima ntacyo bumaze, ko bashobora no kwiyahura ubuzima bakabureka. Iyo ugeze mu barokotse jenoside, 87%. Noneho mu bavutse nyuma ya jenoside  babajijwe bagasubiza, igipimo kiri kuri 14%.”

“birerekana ko rero iri hungabana n’ingorane zitera rigenda rijya mu rubyiruko, muri generation [ibiragano] izindi ku zindi. Iyo sosiyete iza kuba yaragenze neza, aba bantu ntibakagombye kuba bagifite ikibazo cy’ihungabana.”

Ibi Dr. Bizimana yabigarutseho muri Mutarama (01) uyu mwaka, mu nama nyunguranabitekerezo MINUBUMWE yagiranye n’abanyamadini n’amatorero ndetse n’abo mu miryango itari iya leta.

Abo mu miryango ishingiye ku iyobokamana biyemeje gukomeza ingamba basanganywe mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge, nk’inzira ifasha mu gukira ibikomere. Gusa banagagaragaza ko hakiriho inzitizi.

Umwe yagize ati:“rero nasabaga ngo buriya bumenyi turabukeneye, bushobora no guturuka hirya no hino no mu zindi za minisiteri, bugasangizwa abanyamadini bakaba abantu b’abahanga bafite ubumenyi bwo mu ngeri zitandukanye kandi bufitanye isano n’ibibazo igihugu gifite. Noneho bakabinyuza mu myemerere, twese tukagira uruhare mu kubaka igihugu kimwe, bidaharirwa inzego za leta gusa.”

Undi yagize ati: “ntanubwo twari tubizi, twari tuzi ko ibintu birimo kugenda neza ariko biteye ubwoba cyane. niho noneho tugomba gukomeza guhagarara, tukongera gushiramo imbaraga, ibyo twakoraga imyaka ishize tukongera tukazikuba inshuro zirenga kuri eshatu kugira ngo tubone umusaruro.”

“ariko haracyari ikibazo kiri pending cyane ni ikintu cya restitution ni ugusana ibyangijwe, kuko nabyo ni iyindi ngaruka, ni ikindi kibazo gikomeye cyane ku byerekeye ubumwe n’ubwiyunge.”

Ku rundi ruhande, Minisitiri Dr. Jean Damascene BIZIMANA asaba abanyarwanda bose kwicara bagashakira umuti ikibazo cy’ihungabana, hirindwa ko cyaba inkomyi ku kwiyubaka no kubaka igihugu.

Yagize ati: “twicare, dufatanye, tujye inama, turebe icyakorwa, ibikorwa twafatanya mu guhangana n’iki kibazo duhuriyeho kandi turacyitayeho cyaca intege, cyakomeza kubangamira umuryango nyarwanda n’iterambere ry’igihugu cyacu kuko ntabwo cyatera imbere gifite abaturage bahungabanye, badatekanye [atari umutekano wo kugenda mu muhanda] ahubwo gutekana mu mutima.”

Minubumwe inagaragaza ko ubushakashatsi bwakozwe na Unity Club Intwara rumuri ku miterere y’ikibazo cy’ihungabana nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, bwagaragaje ko ihungabana ryatewe na Jenoside mu byiciro bitandukanye by’abanyarwanda rikiri hejuru: aho nko ku bana batazi inkomoko yabo 99% muri bo bafite ihungabana, mugihe abana 100 bavutse ku babyeyi basambanyijwe ku gahato, 69 muribo bafite ihungabana, naho abavutse ku babyeyi badahuje ubwoko 100, 43 muri bo bahura n’ihungabana.

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Apr 14, 2023 - 09:44