Utumashini dutunganya inzara utwagenzuwe twose ntitwujuje ubuziranenge!

Abagana salon zitunganya uburanga n’abazikoramo barasaba ko utumashini dufasha mu gutunganya inzara zisigwa amarangi twahabwa ikirango cy’ubuziranenge kugira ngo babashe kumenya utwemewe tutashyira ubuzima bwabo mu kaga.

kwamamaza

Ibi bibaye nyuma y’iminsi itageze mu cyumweru, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB, gisohoye itangazo riburira abayarwanda n’abaturarwanda kwitondera ikoreshwa ry’utumashini dufasha mu kumisha imiti y’amabara isigwa ku nzara.

Iki kigo kivuga ko  byakozwe hashingiwe ku bugenzuzi cyakoze bugamije kumenya ubuziranenge bw’utu tumashini tugaragara hirya no hino mu Rwanda muri za salon zitunganya imisatsi n’inzara, mu rwego rw’isuku n’ubusirimu ku bakenera iyi serivisi.

Umunyamakuru w’Isango Star yasuye abafite aho bahuriye n’iyi ngingo mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu. Bamwe bavuze ko nyuma yo gusoma itangazo ubu bahisemo kwemera gusa nabi batinya ingaruka babwiwe.

Gusa bavuga ko nta n’icyabafasha gutandukanya akamashini kujuje ubuziranenge n’akatabwujuje.

Umwe yagize ati: “Kugeza ubu ntiturasobanukirwa ngo udufite ubuziranenge ni utuhe, ututabufite ni utuhe kugira ngo umuntu amenye utwo agomba gukoresha n’utwo adakwiye gukoresha.”

Undi ati: “ nkirisoma [itangazo] ryahise rintera impungenge, ryanteye ubwoba! Nyine twasabaga barebe icyo bakongera kuri utwo tumashini kuko no kubona umukobwa adafite inzara zisa neza nk’uko izi zacitse [ize] biba bigaragara nabi.”

Uretse abaturage bagana izo salon bavuga ko bafite urujijo ku tumashini  twemewe n’ututemewe, babihurizaho na bamwe mu batanga izo serivise biganjemo ab’igitsina-gore.

Umwe utashatse kugaragaza imyirondoro ye, yabwiye Isango Star ko nta n’ikirango cy’ubuziranenge babona iyo bagiye kugura akamashini.

Ati: “S Mark? Ntabwo bakubwira ngo narabibonye kuko ntabwo nabikurikiranye. Ubu ngubu kubera ko namenye amakuru, hari itangazo nabonye ry’uko tugomba kumenya ko zujuje ubuziranenge, ngiye kubikurikirana.”

MURENZI Raymond; Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuziranenge, RSB, yongera gusaba abanyarwanda kwigengesera kuri utu tumashini, kuko dushobora gushira ubuzima bwabo mu kaga vuba cyangwa se kera.

Yagize ati: “Hari indwara zishobora gufata inzara, uruhu rw’umuntu n’izindi ndwara zishobora kuba zishingiye kuri genetics, indwara zitandukanye zishobora kumwibasira mu gihe kirekire.”

Ku kibazo kijyanye no gutandukanya utumashini twujuje ubuziranenge n’ututabwujuje , Murenzi avuga ko hagiye gukorwa urutonde ku twagenzuwe twose basanze dufite ibibazo maze  rutangarizwe abaturarwanda. Gusa anavuga ko hazakorwa ubukangurambaga.

Ati: “icya mbere ni ukumenyesha abaturarwanda dukora ubukangurambaga kugira ngo ari ubikoresha n’utanga bene izo serivise z’uburanga, buri wese abimenye”

“izo …zimaze kugenzurwa, zose biragaragara ko zifite icyo kibazo! Niyo mpamvu tuza gushyira hanze amazina y’utwo tumashini kugira ngo bivanywe ku isoko n’inzego zibishinzwe dukorana umunsi ku wundi.”

RSB ivuga ko nyuma yo gushidikanya ku nkomoko y’utu tumashini twinshi bitazwi inzira tunyuramo twinjira mu Rwanda, bakoze ubugenzuzi ku bwoko bugera kuri burindwi maze basanga bwose bufite inenge yo kudahuza n’ibipimo mpuzamahanga, cyane cyane ibirebana n’ingano y’umuriro ukoreshwa, umwanya umuntu amazamo intoki, aho twose twagaragaje ibipimo biruta kure ibyangenwe by’ubuziranenge mbuzamahanga.

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Rubavu.

 Mar 16, 2023 - 14:54