NYABIHU: abahoze bavoma ay’ibishanga na Mukungwa barashima guhabwa amazi meza

 Abaturage bo mu mirenge ya Shyira na Rugera bahoze bavoma amazi yo mu bishanga n’imigezi itemba nka Mukungwa n’indi bikabatera inzoka, barishimira ko bahawe umuyoboro mushya w’amazi meza. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buvuga ko bukomeje ibikorwa byo kwegereza amazi meza abaturage kugirango bugera ku ntego.

kwamamaza

Iyo uganiriye n’abaturage bo mu mirenge ya Shyira na Rugera nyuma yo kubona umuyobro w’amazi meza, baba bagereranya ubu n’igihe cya shize, aho bemeza ko bakoreshaga amazi y’ibishanga, Mukungwa n’ayandi bemeza ko yabateraga indwara zikomoka ku mwanda.

Gusa ubu bakubwira bishimira kuba barahawe amavomo.

Umwe yagize ati: “mbere y’iri vomo twavomaga amazi ya Musarara cyangwa hano hepfo muri Mukungwa maze ugasanga hamwe n’abana bacu twarwaye inzoka zo mu nda. Mbere hari za robine ariko amazi ntabe menshi ariko ubu aho twaziboneye….”

Undi ati: “Na Mukungwa twarayivomaga! Eeh! Byabaga ari ibibazo, twagendaga tutishimye ari ibibazo!’

“twavomaga ibiroha, tukavoma Mukungwa, ubundi tukajya gufurira muri Musarare ahari ibizi bibi bijya gusa umweru ariko ubu twabonye amazi meza.”

Ibi binashimangirwa na Dr. MUKANTWAZA Pierrette; umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Shyira biherereye mu mu murenge wa Shyira. Yemeza ko   gukoresha amazi mabi byatumaga bakira abarwayi b’indwara ziterwa n’umwanda, ndetse ko nyuma yo kubona aya mavomo byatanze igisubizo kigaragara.

Ati: “twagiye tubona indwara zikomoka ku mwanda kuko hari abaturage twagiye twakira bafite diarrhea, baruka, hari n’abo twagiye dusuzuma tugasanga barwaye inzoka. Ubundi iyo ubona izo ndwara, ntabwo wazitandukanya n’amazi adasukuye.”

Umuyoboro mushya Rubindi--Vunga uri kugeza mazi meza muri ibi bice, ufite uburebure bwa kilometero 30 ndetse wubatswe na Water for people binyuze mu mushinga Isoko y’ubuzima.

Uwonkunda Brisse; Umuyobozi wungirije w’umushinga Isoko y’ubuzima ukorera mu turere 10, avuga ko iri atariryo herezo ry’ibikorwa byabo.

Ati: “ muri buri karere umuyoboro nk’uyu twarawukoze kandi twahaye amazi hose hamwe ni abaturage 120 000. Uyu munsi twahisemo kuza gutaha uyu ariko hari n’indi miyoboro twubatse muri utwo turere twose. Ntabwo birangiriye aha, turacyari mu biganiro n’akarere kugira ngo turebe amafaranga make twaba dusigaranye muri iyi myaka itanu.”

HABANABAKIZE Jean Claude; Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko ibikorwa byo kwegereza amazi meza abatuye muri aka karere bigikomeje kugirango kese umuhigo.

Ati: “ uko ubushobozi buzagenda buboneka niko tuzagenda dusana iyo miyoboro ku bufatanye na WASAC, n’abafatanyabikorwa nkuko mwababonye [water for people, isoko y’ubuzima] ariko hari n’amafaranga ava mu ngengo y’imari y’akarere.”

Umuyoboro Rubindi-Vunga ufasha abaturage barenga ibihumbi 13 kubona amazi meza asukuye ku buryo ashobora kunyobwa bitabaye ngombwa ko abanza gutekwa.

Mu Karere ka Nyabihu hamaze kubakwa imiyoboro y’amazi meza igera kuri 73. Ku bufatanye na WASAC, hagiye kubakwa indi igera ku 9 mu gufasha abaturage kugerwaho n’amazi meza.

Nimugihe ibarura ryakozwe mu 2023 ryagaragaje ko Akarere ka Nyabihu kakiri 77.9 % by’abaturage bafite amazi meza.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -nyabihu.

 Mar 26, 2024 - 14:08