Huye: Abaturiye igororero babangamiwe n'umunuko w'imyanda urivamo

Mu Karere ka Huye abaturiye igororero rya Huye barasaba ko icyemezo cyari cyafashwe mu myaka itandatu ishize cyo kuryimura, cyakihutishwa nk'igisubizo kirambye ku mutekano w'abaturage n'umunuko uterwa n'umwanda woherezwa mu mirima yaryo.

kwamamaza

Ibyo kwimura igororero rya Huye byari byatangajwe muri 2008, na komite nyobozi y'akarere yasimbuwe n'iriho ubu kuko ngo usibye kuba yari ibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry'igishushanyo mbonera cy'umujyi, aho iri ku karubanda yegeranye cyane n'ahatuwe mu buryo bugezweho bugereranwa na Nyarutarama ya Kigali, ari n'ikibazo ku mutekano w'abahatuye mu mboni ya bamwe.

Kutimurwa, ngo bikomeje no kuba ikibazo kitabonerwa umuti cy'umunuko uterwa n'imyanda iva mu bwiherero ikoherezwa gufumbira imirima y'igororero rya Huye, iri mu gishanga no ku muhanda Huye-Nyamagabe. Usibye uyu munuko wuzura mu nzu z'abaturanye na ryo, n'abakoresha uyu muhanda ngo ntiborohewe.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye Ange Sebutege, avuga ko ikigiye gukorwa ari ukuganiriza ubuyobozi bw'Igororero rya Huye, ngo harebwe uko uwo munuko wagabanywa kuko ibindi bisaba ingengo y'imari ihagije.

Ati "bisaba ingengo y'imari kandi nayo ntabwo biri muri gahunda za vuba, aho bakorera bagomba kunoza isuku, niba hari ikibazo cyavutse twagikurikirana tugafatanya n'ubuyobozi bw'igororero, isuku bagomba kuyikora".  

Igororero rya Huye ryubatswe mu 1927, ritangira kwakira abagororwa mu 1956. Hafi yaryo ho, hatangiye gutuzwa abantu hubahirizwa igishushanyo mbonera cy'umujyi mu 2013 bizezwa ko rizimurwa.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Huye

 Oct 31, 2023 - 19:32