“Numvaga ko ntawavuguruza icyemezo nafashe” Niyonsenga wicuza igihe yamaze akimbirana n’umugore we.

Niyonsenga Eric utuye mu murenge wa Munyiginya, Akagali ka Bwana, mu mudugudu wa Rwagahigi, avuga ko atarasobanukirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye yahohoteraga umugore we ndetse yumva ko nta muntu n’umwe wamuvuguruza ku cyemezo cyangwa itegeko yatanze. Icyakora nyuma yo guhinduka, we n’umugore we Isimbi Liziki barajwe inshinga no kwiteza imbere bashyize hamwe.

kwamamaza

Mu kiganiro n‘Isango Star, Niyonsenga yagize ati:“nahohoteraga umudamu, haba mu kumubuza uburenganzira bwe ku buryo no gukaraba ngo ajye iwabo ntabwo nabyemeraga. Iyo yabirengagaho akabikora, urumva kwari ukurwana! Ugasanga duhora mu bintu by’induru bitajya bishira.”

Niyonsenga atanga urugero rw’uburyo yahohoteragamo umugore we Isimbi, yagize ati: “niba ashaka kwambara ikanzu, nti urambara igitenge! niba ugiye aha urambara iki, ati wapi, singishaka! Nkamubwira nti njyewe ndategetse ngo ambara ibi! Cyangwa se ndategetse ngo ntujye iwanyu uzajyayo igihe iki n’iki. Haba hari n’ibirori nkamubuza nuko ntagende bakamubura. Namenye ko iryo ari ihohoterwa namukoreraga.”

Avuga ko byagiraga ingaruka ku muryango wabo ku buryo wahoraga hasi nta terambere. Ati: “ nta gihe twigeraga dufata ngo tube twaganira ku bintu biduteza imbere. Twahoraga muri izo nduru…ugasanga imyaka igiye idushirana. Twabimazemo imyaka 5 kugeza ubwo twumvishe tugiye kubipfiramo pe.”

Gutangira urugendo rwo guhinduka, Niyonsenga Eric avuga ko byatewe n’umuturanyi wabo w’inshuti ye, nawe watandukanye n’umugore we kubera amakimbirane.

Ati: “hari umuturanyi wacu warubayeho nkanjye yatandukanye n’umugore, nuko ndavuga nti ese ubu iherezo ryanjye ryazaba nk’iry’iyi nshuti yanjye nabigenza gute? Nuko ngira amahirwe numva inkuru yuko hari amahugurwa y’abantu babayeho muri ubwo buryo. Nagiye numva ngiye kubamenekera imbere, numvaga nanjye ndambiwe ubuzima narindimo.”

“Twagezeyo dutangira kwiga, numva ntangiye kubohoka ndetse menya nibyo ntarinzi. Menya ko umugore agomba kugira uburenganzira buhamye mu rugo rwe. Menya ko afite uburenganzira ku mutungo; yaba ku kintu cyo mu rugo, yaba n’uburenganzira ku mubiri we, afite uburenganzira hose. Ibyo ndabimenya kuko sinari mbizi.”

Isimbi Liziki yemeza ko umugabo we yahindutse ndetse ubu basigaye bashyira hamwe, bakajya inama.

Ati: “twakoze amahugurwa baratwigisha tubona ko igihe urugo rutarimo ubwumvikane, nta terambere rizamo. Nta mahoro, nta kintu wageraho.  (...) Ntabwo twahindutse tugezeyo uwo munsi, kuko hari n’igihe twatahaga tumvishe duke ariko kamere ikanga. Ariko twamaze iminsi 21 twarahindutse pe.”

Rimwe mu masomo ryabagoraye, Isimbi avuga ko “twize iry’ububasha hamwe, y’uko urugo rufite ububasha hamwe ruhinduka. Nshobora nko kubyuka nkajya ahantu dukorera noneho we akabyuka agategura abana bakajya ku ishuli nuko akansangayo. Kuko dukora resitora, reba nawe umugabo ujya ku muhanda, agateka, akarura nuko akazana tukagaburira abakiliya! Ubu turafatanyije ha handi n’umuntu wese abona ko twahindutse.”

Mu myaka umunani bamaranye, itatu yonyine niyo babanye batekanye. Isimbi na Niyonsenga bahamya ko bamaze kugera kuri byinshi birimo kuba business yabo yaragutse ndetse bubaka n’inzu yabo.

Niyonsenga avuga ko yicuza igihe bataye bari mu makimbirane, yemeza ko yaterwaga n’imyitwarire yakomoye ku burere yahawe.

 Jun 7, 2024 - 08:24