Muri 2024 mu Rwanda hazabera inama y'ibihugu bidakora ku Nyanja n’Ibirwa

Kuri uyu wa Kane Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite yakiriye umunyamabanga wungirije wa Loni ushinzwe ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere, ibidakora ku Nyanja n’Ibirwa.

kwamamaza

Ni ibiganiro byabereye mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda aho Perezidante w’umutwe w’Abadepite Donatille Mukabalisa yakiriye mu biro umunyamabanga wungirije wa Loni ushinzwe ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere, ibidakora ku Nyanja n’Ibirwa Mme Rabab Fatima.

Aba bombi bagiranye ibiganiro biganisha ku mitegurire y’inama y’ibihugu biri mu nzira y’iterambere bidakora ku Nyanja izabera i Kigali mu Rwanda umwaka utaha nkuko Perezidante w’umutwe w’Abadepite Donatille Mukabalisa abivuga.

Ati "twakiriye Rabab Fatima ku birebana n'imyiteguro y'inama nini izabera hano mu Rwanda y'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere bidakora ku nyanja, ni inama izaba irimo inzego zitandukanye muri izo nzego hakabamo n'inteko zishinga amategeko, ibiganiro byacu byibanze cyane cyane ku birebana n'imitegurire y'iyo nama n'imyiteguro n'igikwiye gukorwa kugirango iyo nama izagende neza".    

Rabab Fatima, umunyamabanga wungirije wa Loni ushinzwe ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere, ibidakora ku nyanja n’ibirwa aravuga ko ari iby'agaciro ku Rwanda ku kwakira iyi nama izaba ibereye bwa mbere muri Afurika.

Ati “ni ubwambere iyi nama igiye kubera mu ri Afurika ni iby’agaciro ku Rwanda ruzayakira, iyi nama ni ingenzi cyane byumwihariko navuze ko ari iyambere ibereye muri Afurika kuko urebye mu bihugu 42 bidakora ku nyanja 16 biri ku mugabane w’Afurika bityo yaba ingaruka cyangwa izindi mbogamizi bihura nabyo nazo zigera muri Afurika. Ubwo rero ni amahirwe yo kurebera hamwe imbogamizi hagashakishwa ibisubizo n’icyakorwa ndetse hakanozwa ubufatanye”.

Muri Kamena 2024, u Rwanda ruzakira inama ya gatatu y’Umuryango w’Abibumbye y’ibihugu bidakora ku nyanja bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ni inama izaba igamije gushyiraho amahirwe mu gushakisha ibisubizo bishya no kubaka ubufatanye mu buryo bufatika mu gufungura ubushobozi bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

 Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Nov 10, 2023 - 13:40