"Ntushobora gufata igihugu nk’u Rwanda ngo ugihindure uko ushaka...": Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nta muntu n’umwe ushobora guhindura u Rwanda uko ashaka, kuko atari we waruremye. Yavuze kandi ko ari ingenzi cyane ko kubaka umuryango kuko igihugu kimera neza iyo abantu n'imiryango bameze neza. Yibukije Abanyarwanda ko batagomba kwemera gushukwa ngo babeho cyangwa bahinduke uko abandi babishaka. Ibi yabivugiye mu masengesho yo gusengera igihugu no gushima Imana, azwi nka National Prayer Breakfast yabaye ku wa 1 Gashyantare (02), yabereye muri Kigali Convention Centre.

kwamamaza

Aya masengesho yitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta, abikorera, abanyamadini n’amatorero ndetse n’urubyiruko, yari afite insanganyamatsiko yo kubaka umuryango uhamye kandi utekanye.

Perezida Kagame yashimangiye ko umuryango ari wo musingi w’igihugu, agaragaza ko iterambere ryacyo rishingira ku mibereho myiza y’abantu ku giti cyabo n’imiryango yabo.

Mu ijambo rye, yasobanuye ko iyo umuntu n’umuryango batameze neza, n’igihugu kidashobora gutera imbere.

Yagize ati: “Iyo kimwe kitameze neza ikindi ntikimera neza. Iyo tutameze neza nk’abantu ku giti cyacu, ntabwo imiryango yacu cyangwa iyo dukomokamo imera neza nk’uko biba bikwiye. Iyo umuntu n’umuryango bitameze neza sinumva ukuntu igihugu cyamera neza”

Perezida Kagame yashimye uruhare rwa Rwanda Leaders Fellowship mu guhuza indangagaciro za gikirisitu, politiki n’ubuzima busanzwe, agaragaza ko iyo ndangagaciro zihujwe neza zifasha mu kubaka abayobozi n’abaturage bafite icyerekezo. Yanashimye kandi ko amasengesho yo gusengera igihugu yahujwe n’Umunsi w’Intwari, abifata nk’ibintu byiza kandi by'ingenzi.

Yibukije Abanyarwanda ko ari ibiremwa by’Imana bifite umwihariko, asaba buri wese kunyurwa n’uko yaremwe aho gushaka kuba undi.

Yagize ati: “Ntuzakore ikosa ngo wisangemo ko ukwiriye kuba undi utari wa wundi uri. Ukwiriye kuba uko uri, uko waremwe. uko waremwe ni ukwawe, reba uko waguhindura ukakugira neza. Ariko n’undi afite uko yaremwe, wishaka kuba nka wa wundi.”

Yongeyeho ko buri wese afite umwihariko we ujyanye n'uko yaremwe, bityo ko kwigana undi bidakwiye kuba intego.

Perezida Kagame yagaragaje ko nubwo abantu bashobora kwigira ku bandi ibyiza, ariko bitagomba kubaviramo kwihakana bo ubwabo.

Ati:“Ntushobora gutekereza kuba nka wa wundi ushima, ahubwo umwigiraho ukarushaho kuba mwiza, muzima uko umeze wowe ubwawe."

Yashimangiye ko nk’uko umuntu adakwiriye guhindurwa ngo abe undi, ari na ko igihugu kitagomba guhindurwa uko abandi babyifuza.

Yagize ati: “Ntushobora gufata Igihugu nk’u Rwanda ngo ugihindure uko ushaka kuko si wowe wakiremye. Ntushobora kumfata ngo ungire uko ushaka kuko ntabwo ari wowe wandemye. Intege nke rero akenshi aho zituruka, ni bya bindi navugaga, kutemera uko uri, uko waremwe ngo noneho ahubwo ugende uguteza imbere ukugira neza, ugashaka inzira y’ubusamo, hakaza ukubeshya ati ‘ukwiye kumera utya, hakaba ari byo utangira guharanira, ubwo kaba kabaye.’ Kandi twebwe nk’Igihugu, uko kabaye turakuzi, andi masomo se waba ukeneye ni ayahe, usibye ibyo wabonye, ibyakubayeho n’ingaruka zabyo?”

Yagiriye inama by’umwihariko urubyiruko kwirinda gusimbuka intambwe bashaka kumera nk’abo babonye hirya no hino ku Isi, abasaba ariko gukomeza kwigira ibyiza ku bandi.

Yashimangiye ko Abanyarwanda bashobora kwigira byinshi mu mahanga bikabafasha kubaka igihugu cyabo, ariko ko u Rwanda rudashobora guhinduka ikindi gihugu.

Dore amwe mu mafoto y'abayobozi bitabiriye aya masengesho:

@Igihe

 Feb 2, 2026 - 05:49