Bwa mbere mu Rwanda hagiye kuba imurikagurishya ry'Abanya-Sudan rigamije gushora imari mu Rwanda

Mukiganiro n’abanyamakuru ikigo gitegura amamurikagurisha muri Sudan kitwa Sudan expo team service gifatanyije na General logistic service bagaragaje uburyo mu Rwanda hagiye gutangizwa imurikagurisha ku nshuro yambere rigamije kungurana ubumenyi n'imikoranire hagati y’abacuruzi, rikaba ari imurikagurisha ritandukanye n'andi ma murikagurisha asanzwe.

kwamamaza

Ni expo izatangira mu kwezi kwa 5 ikazabera muri Kigali Convention Centre ikazitabirwa n’abanyamahanga batandukanye ariko biganjemo Abanyasudani.

Iyi niyo expo izaba ibaye kunshuro yambere ikaza igamije ibiganiro, gusangira ubumenyi no kugaragaza ibyo bakora nkuko bivugwa na Nathasha Haguma umuyobozi wa kompanyi ya General logistic services ishinzwe gutegura ibirori n'amamurikagurisha mu Rwanda akavuga ko ari ishema ku Rwanda.

Yagize ati "umunyarwanda niba ashaka kurangura azavugana n'usanzwe abifite hariya ntabwo bizamusaba kujyayo ni ukuganira bakamwoherereza ibicuruzwa ashaka, ikindi cyiza kirimo nuko abo banyamahanga bazaza abenshi muribo tumaze kuganira, bafite imitekerereze yo kuza gushinga imizi nkuko babona bene wabo byabahiriye nabo barashaka kuza gushinga imizi, impamvu abanyarwanda bafite inyungu nyinshi nuko hashobora kubaho ubufatanye, ibi byo ni ibitwagurira imipaka mu bumenyi no mu bifatika kurwego rw'igihugu".     

Umuyobozi wa kompanyi yitwa Afri Expo y'Abanyasudani ukuriye abacuruzi no gutegura amamurikagurisha Bwana Osama Mustafa we avuga ko bishimiye gukorana n’u Rwanda ndetse n’Afrika muri rusange.

Yagize ati "Kompanyi yacu ikora ibintu byo kohereza hanze ikoroganiza ibikorwa by'ubucuruzi hanze, turishimira ko tuje gukorera mu Rwanda nk'igihugu cyiza cyorohereza ishoramari kandi kibereye gukoreramo expo ndetse n’ubucuruzi muri rusange".

Iyi kompanyi yatangiye ibikorwa by’imurikagurisha muri Khartoum mu mwaka 1989, mu Rwanda ni ubwambere rizaba rihabereye rikaba kubufatanye, rikazaba mu byiciro 2 ,harimo uburyo bwo kwamamaza ndetse n'ibikomoka kubuhinzi,ubucuruzi n'ibindi.

Iyi expo itandukanye n'isanzwe iba kuko iyi Abanyasudani bazaba baje kubanza kureba niba bakorera mu Rwanda mu ma expo umunani ateganyijwe.

Kuruhande rw’u Rwanda Abanyarwanda bazitabira ni 60 muri izi expo 2.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali 

 Mar 6, 2023 - 07:22