Kigali: Abatuye mu karere ka Nyarugenge barishimira serivise bahabwa

Mu karere ka Nyarugenge, abaturage barishimira serivisi zitandukanye zirimo nko guhabwa ubujyanama, serivisi z’ubuzima, serivisi z’ubutaka ndetse n’ibindi.. Ni mugikorwa ngaruka mwaka cy’imurikabikorwa aka karere kashyizeho kimara iminsi itatu aho muri iyo minsi abaturage bagana abo bafatanyabikorwa bagahabwa serivisi bakeneye batiriwe bajya mu nzego zibishinzwe z’akarere.

kwamamaza

Bamwe mu baturage Isango Star yasanze mu karere ka Nyarugenge ahari gutangirwa serivisi zitandukanye muri gahunda y’iminsi itatu yo kubegereza serivisi ifite insanganyamatsiko igira iti ”umuturage kw’isonga ,serivisi inoze,umusingi w’iterambere rirambye”. Aho aba baturage bavuze ko bishimiye iyi gahunda kuko ari ingirakamaro.

Umwe yagize ati "nkatwe dukuze uyu munsi batwegereje serivise, twabonye n'abatuvura, abaganga bahaje baradusuzuma umutima ,diabete, twabyishimiye cyane bishoboka banayongera kuko hari abataramenya ko hano bari kuvura".   

Umuyobozi mukuru w’umujyi wa Kigali ushinzwe imiyoborere n’imibereho myiza y’abaturage Jean Paul Munyandamutsa avuga ko abafatanyabikorwa bagira uruhare mw’iterambere ry’akarere ndetse n’umujyi wa Kigali muri rusange kuko babafasha kwegereza serivisi abaturage bakazibonera ku gihe kandi bitabasabye gukora uru rugendo rurerure.

Yagize ati "bitewe n'ikoranabuhanga rikoreshwa cyangwa n'ubwinshi bw'abaza gushaka serivise, hano babasha kuganira nabo baha serivise bakababwira ibibagora niba ari ikoranabuhanga rikwiye kwigishwa hagashakwa ingamba zo kuryigisha abantu, niba aruko batinda kubona serivise bitewe n'urugendo bagenda bagashaka uko banoza iyo mitangire ya serivise".     

Abafatanyabikorwa k’ubufatanye n’akarere ka Nyarugenge bamaze kugera kuri byinshi birimo nko kubaka ibikorwaremezo birimo ibiraro byo mukirere bihuza imirenge imwe n'imwe igize aka karere nkuko bigarukwaho na Ngabonziza Emmy, umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge.

Yagize ati "dufatanya nabo kuko uyu munsi turavuga ibiraro byo mu kirere bimaze kubakwa bitari bike, n'uyu mwaka hari icyo dusoje tuzataha kumugaragaro, hari ibikorwa bijyanye no guteza imbere ubuvuzi harimo kubaka ibigo nderabuzima".  

Iri murikabikorwa ryo kwegereza serivisi abaturage rirakorwa mugihe cy’iminsi itatu kuko nyuma y’iminsi itatu bazakomeza kujya kuzisabira aho basanzwe bazisabira.

Kuva igihe iyi serivisi yashyiriweho kugeza ubu, abafatanyabikorwa bafasha akarere ka Nyarugenge muri serivisi zitandukanye ku kigero cya 85.5%.

Inkuru ya Eric Kwizera /  Isango Star mu mujyi wa kigali

 Jun 22, 2023 - 08:37