Kubakisha rukarakara mu mijyi bizafasha guteza imbere imyubakire

Mu gihe abashaka kubakisha rukarakara mu bice by’imijyi bavuga ko batabyemererwa, ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe guteza imbere imiturire n’imyubakire buravuga ko abubaka inzu zo guturamo cyane cyane mu mijyi yunganira Kigali byakemura ikibazo cy’ibibanza bitabyazwa umusaruro bikomeje kuba indiri y’ibisambo.

kwamamaza

Umujyi wa Nyagatare, ni umwe muri 6 yunganira umujyi mukuru w’u Rwanda ariwo Kigali, uraranganyije amaso muri uyu mujyi usanga hari kubakwa ibikorwaremezo bishya mu rwego rwo kurushaho kuwuteza imbere ariko nyamara nko mu yindi mijyi yose yo mu Rwanda, haracyagaragara ubutaka butubatseho kandi bwaragenewe guturwaho.

Bamwe mu baturage baravuga ko amikoro make atabashoboza kubona amatafari ahiye nyamara ariyo bemererewe gukoresha gusa, ariko ngo rukarakara zakorohereza benshi.

Umwe yagize ati “hano mu mujyi wa Nyagatare hari ubutaka bugipfa ubusa bitewe n’ibyangombwa by’ubwubatsi baba babaza amikoro akabura, bidindiza umujyi wacu, rukarakara ntabwo zemewe no mujyi ntabwo zemewe, bemeje inkarakara bagatanga nibyo byangombwa abaturage bakubaka ugsanga umujyi uratuwe nta kibazo”.

Uku kwangirwa kubakisha rukarakara mu bice by’imijyi, ngo bishingirwa ku cyemezo cya njyanama z’uturere nk’uko Mwesigye Wilson, Umuyobozi w’ibiro by’ubutaka mu karere ka Nyagatare abigarukaho.

Yagize ati “icyemezo cy’inama njyanama nacyo riba ari itegeko, itegeko uko rijyaho rikurwaho n’irindi icyo gihe ubusabe nibuzamuka bukagera mu nama njyanama ikicara igasimbuza cya cyemezo yari yafashe icyo gihe nta kabuza izafata ikindi cyemezo gishobora kuba gitandukanye nicyo yari yafashe mbere”.

Nyamara ngo guha abaturage uburenganzira bwo kubakisha amatafari ya rukarakara, byafasha mu guteza imbere imyubakire y’imijyi yunganira Kigali, ariko nanone ngo bikajyanishwa n’igishushanyo mbonera cy’imyubakire ya buri karere nkuko bivugwa na Muhire Janvier Umuyobozi w’ishami rishinzwe amabwiriza y’ubwubatsi mu kigo gishinzwe imyubakire n’imiturire (Rwanda Housing Authority).

Yagize ati « ikibazo ntibagifite kuri rukarakara ahubwo bagifite ku buryo yashyirwa mu bikorwa neza n’inzego zibishyira mu bikorwa ntiziruhanye ntizirushye abaturage, icyuho kiri mu mikoranire, ibyo bibanza bitubatse mu mujyi ni ikibazo, hari ikibazo yuko hari indiri z’abagizi ba nabi bashobora gukora ibikorwa bitemewe mu mategeko, twifuza ko ibyo bibanza byakubakwa ariko bikubakwa bijyanye n’igishushanyo mbonera ».

Ni mu gihe hashize icyumweru ikigo cy’u Rwanda gitsura ubuziranenge RSB ku bufatanye na Rwanda Housing Authority bari mu bukangurambaga bwazengurutse imijyi 6 yose yunganira Kigali ariyo Musanze , Rubavu,Rusizi, Huye, Muhanga na Nyagatare bamenyesha abayituramo ubuziranenge bw’imyubakishirize y’amatafari ya rukarakara, uko abumbwa n’ibikwiye kwifashishwa mu kuyabumba, uko yubakishwa n’uburyo bwo kurinda rukarakara kwangirika.

Amabwiriza yashyizweho n’inama y’igihugu y’umushyikirano mu mwaka wa 2017 mu rwego rwo gufasha abaturarwanda kubona amacumbi abahendukiye, aramba kandi yujuje ubuziranenge.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Nyagatare

 Mar 22, 2023 - 09:18