Ntabwo kuvura ingengabitekerezo ya Jenoside ari nko kuvura malariya - Dr. Jean Damascene Bizimana Minisitiri wa MINUBUMWE

Mu gihe u Rwanda rwatangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abagaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikunze kugaragara mu bihe nk’ibi by’umwihariko mu bakiri bato ikongezwa n’ababyeyi babo cyangwa abandi bantu bakuru bashaka kugoreka amateka no gupfobya Jenoside kandi ibyo bikaba biteje impungenge nka kimwe mu byasubiza igihugu aho cyavuye biramutse bikomeje kwiyongera.

kwamamaza

Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo bikunze kugaragara cyane mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuba mu bagaragarwaho n’ingenyabitekerezo ya Jenoside harimo n’abakiri bato batigeze bayibamo ni kimwe mu bitera impungenge benshi bakavuga ko mu gihe byakomeza kwiyongera byazitira igihugu mu rugendo rwo kwiyubaka.

Dr. Jean Damascene Bizimana, Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, avuga ko kuvura ingengabitekerezo ya Jenoside ari urugendo rutoroshye gusa ngo hari icyizere ko uko imyaka igenda nayo igenda ishira.

Ati "ntabwo kuvura ingengabitekerezo ya Jenoside ari nko kuvura malariya ngo baze baguhe ikini cyangwa bagutere urushinge ikire, bisaba igihe, kwigisha, gusobanura, gushyiraho umurongo wa politike ubanisha abanyarwanda bose, nibyo u Rwanda rwubatse kandi rukomeza kubaka, abasabitswe n'irondabwoko, urwango n'amacakubiri bafitiye Abatutsi barahari, ni kamere y'irondabwoko usanga ariko rimeze rigenda rigira imizi, biragabanuka ariko birakomeza bikahaba".

"Urubyiruko ruyifite ruyivana aho rukurira, ruyivana muri bagenzi babo babana nabo bava aho hantu habi, ni byiza ko inzego zibaba hafi ariko no kubigisha no kugirango berekwe ko ayo mahitamo bakwiye kwitandukanya n'ababigisha ibitari byo, tukizera ko uko imyaka ihita bene abo b'inyangabirama bazageraho bakarorera".             

Icyakora guhana wihanukiriye uwagaragaje ingengabitekerezo ya Jenoside hatitawe ku uko angana no gukurikirana aho ayivoma ni kimwe mu bigaragazwa nk’ingamba yo kuyihashya burundu nkuko Dr. Frank Habineza impuguke muri politike abisobanura.

Ati "uwabikoze yahanwa tugakuraho umuco wo kudahana, ntitubabarire kubera ko ari abana ariko tugasubira n'inyuma kuko umwana kugirango abikore biba bifite aho byavuye, ababyeyi nabo bamwigishije ibyo bintu kuko nibo baba babivuga, umubyeyi nawe agomba kubazwa ibyo bintu kuko niwe uba urimo kuroga umwana, ababyeyi bafite inshingano zo kuvugisha ukuri bigisha abana, leta nayo ifite inshingano zo kwigisha ukuri mu bitabo no mu biganiro ariko n'abakoze ibyo byaha bagahanwa n'ababyeyi bagahanwa".         

Imibare y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, igaragaza ko 40% y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibifitanye isano nayo bikorwa mu kwezi kwa Mata, igiteye impungenge kurushaho ni uko iyi ngengabitekerezo ihererekanwa mu biragano gusa na none kuba buri wese asabwa kugira uruhare mu kuyirandurana n’imizi yayo bigatanga icyizere.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star

 Apr 9, 2025 - 10:42