Ibikorwaremezo, ibikoresho bidahagije mu ikoreshwa rya internet nibimwe mu bikigoye Abanyafurika

Ibikorwaremezo, ibikoresho bidahagije mu ikoreshwa rya murandasi (internet) ndetse n’igiciro cyayo kiri hejuru ni bimwe mu bikigoye Abanyafurika mu ikoreshwa rya murandasi (internet)

kwamamaza

Ni inama y’iminsi itatu iteraniye i Kigali yiga ku kunoza umuyoboro wa murandasi (internet) muri Afrika ihurije hamwe amwe mu makompanyi asanzwe akora akazi ko gukwirakwiza murandasi (internet)  bari kuganira ku ishoramari rihari ndetse no ku ngurana ibitekerezo ku guteza imbere ikoreshwa rya murandasi (internet) muri Afrika.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama bagaraza ko zimwe mu mbogamizi Abanyafrika bagihura nazo mu ikoreshwa rya internet ni ikiguzi cyayo gihanitse ndetse n’ibikorwaremezo kimwe n’ibikoresho byo kuzikoresha bitaragera kubayikoresha.

Ariet Hondi akomoka muri Benin na Chance Maurice Niyonzima we ni Umunyarwanda ni bamwe mu bitabiriye iyi nama.

Ariet Hondi  yagize ati Abantu bamwe ntabwo bashobora kubano ibikoresho bihagije byo gukoresha internet, njye icyo nita ko gihendutse siko n'undi cyamuhendukira,ndetse na internet iracyahenze ku baturage bamwe na bamwe ,rero igiciro nibyiza ko cyaganywa ndetse na internet ikanagezwe no mu bice byo mu cyaro bitabaye ibyo ntabwo abantu bazabona uko bakoresha internet.

Chance Maurice Niyonzima nawe yagize ati: "noneho abantu baba babona amafaranga make babona internet kuko bakoresheje MTN, Airtel, kugirango umuntu mu gihugu abashe kubona internet akeneye nuko ibiciro bya internet byakigizwa hasi"

Bwana Yves Iradukunda Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Innovation avuga ko u Rwanda rurimo gutera imbere ugeranije n’ibindi bihugu mu ikoreshwa rya internet ariko kandi ngo haracyari akazi ko gukora by’ umwihariko kugabanya igiciro cyayo.

Yagize ati "Nk’u Rwanda nkuko mubizi hashize igihe kinini turi muri gahunda yo kugirango umunyarwanda abashe gukoresha ikoranabuhanga mu buzima bwa burimunsi, duhagaze neza rero urebye no mu bindi bihugu aho u Rwanda rugeze ariko haracyari akazi kenshi ko gukora by’umwihariko kugirango igiciro cya internet kigabanuke ariko n’uburyo internet igera ku bantu irusheho gusakara, turakomeza no gushaka uko Telefone zigendanwa z’ikoranabuhanga zarushaho kugera kuri benshi kugirango babashe gukoresha iri koranabuhanga"

Minisiteri y’ikoranabuhanga na Innovation kandi ivuga ko abaturage bakomeje gukangukira internet kandi ko leta ifite intego ko serivisi zitangwa mu Rwanda mu mwaka wa 2024 zizajya zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga gusa bityo ko abaturage bakwiye gukangukira gukoresha ikoranabuhanga by’umwihariko internet kugirango bazabashe gufasha leta kugera kuri iyi ntego.

Ni inkuru ya Zigama Theoneste Isango Star Kigali

 Aug 25, 2022 - 12:55