Nyamagabe: RIB yakebuye Abagore b'indakoreka bagikangisha abo bashakanye kubafungisha

Mu Karere ka Nyamagabe, ubuyobozi bw’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacya mu Rwanda (RIB) buravuga ko bukibona bamwe mu bagore bakangisha abo bashakanye kubafungisha bitwaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, kubasaba kubicikaho.

kwamamaza

Umukozi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ushinzwe kurwanya ibyaha Ntirenganya Jean Claude, mu Murenge wa Buruhukiro, abwira abayobozi bo mu nzego z’ibanze ko mu byo bakwiye kwitaho ku bw’imibare irushaho kwiyongera, harimo n’icya bamwe mu bagore bumvishe ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye uko ritari, bakangisha abo bashakanye kubaregera RIB ngo ikabafunga bityo abagabo bakabaho mu bwoba.

Yagize ati "urakubitana n'Umudamu ati uburinganire ntibwaje se, uburinganire se bivuga kugira ingeso mbi no kugira imyitwarire idashobotse? none kuko ari uburinganire umugore ugiye kuzajya utaha saa yine z'ijoro wasinze bakubwira ukavuga ko ari uburinganire".  

Ni ibintu yaba Abagore cyangwa Abagabo, badahakana ko bihari yewe ngo byanacika ari uko ubuyobozi n’inzego z’umutekano zibigize ibyazo. Abigisha iri hame ry’uburinganire n’ubwuzanye hagati y’umugore n’umugabo, nabo ngo bakongera ubukanguramba burikorwaho.

Gusa, Ntirenganya Jean Claude, atanga inama z’uko imiryango yagakwiye kubana, mu bwumvikane n’ubwuzuzanye.

Ati "twumve ko uburinganire bivuze uburenganzira kandi kugira uburenganzira si ukwitwara nabi, kugira ingeso mbi, kuringanira kwiza ni ukuzuzanya, abantu bakicara bakajya inama, ntabwo iyo tuvuze uburinganire tuvuga uburinganire mu businzi, iyo tuvuga uburinganire tuvuga uburinganire abantu kwicara bakajya inama bagafata ibyemezo bumvikanyeho".     

Imibare iheruka gushyirwa hanze n’umuryango RWAMREC, uteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, igaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda hari Abagabo basaga 18% bakubitwa n’abo bashakanye.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyamagabe

 Jul 21, 2023 - 10:02