Rubavu: Aho bageze bahangana n'indwara y'inzoka zo munda

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buratangaza ko gahunda y’ubukangurambaga bw’isuku irimo kwifashishwa mu guhindura imyumvire y’abaturage ku kugira isuku ahantu hatandukanye birinda indwara ziterwa n’umwanda nk’inzoka zo munda, kandi ko biri gutanga umusaruro ugereranyije na mbere.

kwamamaza

Mu gihe u Rwanda rwihaye intego ko mu 2030,indwara zititaweho uko bikwiye zizaba zarandutse burundu harimo n’inzoka zo mu nda ziterwa n’umwanda,ibikorwa byo kuzirwanya birakomeje.

Abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba,bo baravuga ko mbere barwaraga inzoka zo munda bitewe n’uko batagiraga ubwiherero,ibintu byatumaga biherera ku gasozi,ariko ngo nyuma y’uko buhawe ubwiherero bumeze neza,byagabanyije ibibazo by’uko abana babo barwaraga inzoka zo mu nda n’abo zitabasize.

Umwe yagize ati"twahoraga tujya kwa muganga akenshi na kenshi, inzoka nta nubwo zafataga abana gusa n'abakuru twarafatwaga cyane bitewe n'imyanda, amasazi yatumaga ajya ku masahani ugasanga twese bibaye ngombwa ko turwara inzoka ariko ubu byaracitse". 

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique,avuga ko mu bihe byatambutse abaturage batitaga ku byerekeranye no kugira isuku by’umwihariko iy’ubwiherero,bigatuma barwara indwara ziterwa n’umwanda nk’inzoka zo mu nda,ariko magingo aya bitewe n’ubukangurambaga ku isuku,imyumvire yarahindutse ku buryo n’izo ndwara ziri kugenda zigabanuka.

Yagize ati "ibigo nderabuzima uko byaguraga iriya miti, uko bayikoreshaga ubona byaragiye hasi bigaragaza ko ubukangurambaga nibura bwakoze kuko n'imyumvire yamaze kuzamuka, ubundi abantu bari bazi ko imiti y'inzoka ihabwa abana gusa ariko bamaze kumenya ko n'abakuru bagomba kuyihabwa".

Nshimiyimana Ladislas, ukora ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye n’inzoka zo munda zirimo mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima mu Rwanda,RBC,arasaba abaturage gukomeza kugira isuku mungeri zose, kugirango bakomeze guhangana n’indwara ziterwa n’umwanda nk’inzoka zo munda kuko zibangamira ubuzima bwa muntu.

Yagize ati "abantu barasabwa kugira isuku mu bintu byose harimo no kuba bagira ubwiherero bwiza bw'ujuje ibyangombwa bidatera ibibazo byo kuba amasazi yajyamo cyangwa se umuntu akavamo akabura aho akarabira intoki, akavamo agakaraba intoki kugirango atagenda yanduza nahandi hose agenda anyura, abaturage mu bushobozi bafite ndetse n'ubufasha bundi babona bagakurikiza izo ngamba zo kwirinda izo ndwara".

Imibare yo mu 2020 igaragaza ko abarwaye inzoka zo munda nk’imwe mu ndwara zititaweho uko bikwiye mu Rwanda bari kuri 41%,ni mu gihe intara y’Iburengerazuba ariyo yibasiwe n’izo ndwara, kuko ifite abarwayi 60% hagakurikiraho intara y’Amajyaruguru ifite abagera kuri 48%, iy’Amajyepfo ku mwanya wa gatatu n’abarwayi 42%,iy’Iburasirazuba ku mwanya wa kane n’abarwayi bagera kuri 29% ndetse n’umujyi wa Kigali ufite abarwayi 22% b’inzoka zo munda.

Inkuru ya na Djamali Habarurema Isango Star

 Jan 26, 2023 - 08:57