Nyaruguru: Hagaragajwe ihungabana rikomoka ku ihohoterwa rikorerwa abagore

Mu karere ka Nyaruguru bamwe mu bagore bagiye bahura n'ihohoterwa mungo zabo, baravuga ko bibasigira ihungabana ku buryo iyo uwahuye naryo atabonye ubuvuzi bwihariye bimugiraho ingaruka zirimo no kutagira icyo yongera kwikorera kimuteza imbere.

kwamamaza

Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru, bavuga ko amakimbirane yo mu rugo mu bihe bitandukanye agira ingaruka ku bashakanye.

Ntirandeka Marie Chantal, umukozi wa ARCT Ruhuka, avuga ko iki ari ikibazo nabo bamaze kubona ariko mu guhangana n'izi ngaruka z'ihohoterwa, bubaka ubuzima bwiza bwo mu mutwe babinyujije mu bujyanama n'ibiganiro bagirana n'izi ngo bigatanga umusaruro.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Dr. Murwanashyaka Emmanuel avuga ko, usibye ibikorwa n'abafatanyabikorwa nabo iki kibazo mu kugiha umurongo bashishikariza bene iyi miryango ibanye mu makimbirane gusezerana imbere y'amategeko nk'inzira yo guhosha iri hohoterwa ahanini ngo riba rinashingiye ku mutungo.

Raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Ubucamanza yo muri uyu mwaka wa 2023, yagaragaje ko dosiye z’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina zisaga 1963, zagejejwe mu butabera.

Abakurikiranira hafi iby'ubuzima bwo mu mutwe basaba ko abahuye naryo bajya bitabwaho by'umwihariko kuko bibasigira indwara zo mu mutwe zirimo n'ihungabana ryo ku rwego rwa kabiri.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyaruguru

 Nov 6, 2023 - 20:56