U Rwanda rwakiriye amarushanwa Nyafurika y’imibare ryitabiriwe n'ibihugu 33 birimo n'u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro irushanwa nyafurika ry'imibare ryitabiriwe n'ibihugu 33 birimo n'u Rwanda, Minisitiri w’Uburezi yavuze ko aya marushanwa afite akamaro haba ku bayitabiriye ndetse n’ibihugu byabo muri rusange, asaba abahagarariye u Rwanda kuzahacana umucyo.

kwamamaza

Prof. Sam Yala, uyobora ishuri nyafurika ry’imibare (AIMS) ishami ry’u Rwanda, ritegura rikanakurikirana amarushanwa y’abanyamibare bo mu mashuri yisumbuye ku mugabane wa Africa ari kubera mu Rwanda kuva tariki ya 15 kuzageza kuya 21 uku kwezi kwa gatanu 2023, aravuga ko imyiteguro yabaye myiza ndetse agasaba abarushanwa kuzitwararika birinda ibijyanye no gukopera.

Yagize ati "Amabwiriza y’irushanwa ni uko buri gihugu kigomba guhitamo abanyeshuri bahiga abandi mu mibare ndetse buri tsinda rikaba ririmo abahungu n’abakobwa, rero icyo dusaba ni ugukora imibare hatabayeho gukopera, nibyo by’ingenzi".

Akimana Nadine na Mucyo Salvie, bari mu itsinda ry’abanyamibare 6 bahagarariye u Rwanda. Aba bavuga ko bateguwe bihagije ugereranyije n’incuro 2 zabanje u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa, bityo ngo biteguye guhesha ishema igihugu.

Akimana Nadine yagize ati "bwari ubwambere umuntu ataramenya ibyo aribyo gusa ubungubu turabizi neza uburyo babaza, twumva tuzatsinda". 

Mucyo Salvie nawe yagize ati "uyu mwaka turiteguye cyane kuko ari natwe turi kwakira twiteze kuzatsinda ku rwego rushimishije cyane".

Nyamara Nimwiza Colombe, wo mu gihugu cy’u Burundi, we avuga ko nk’andi marushanwa iri rimuteye ubwoba, ariko kandi ngo n’ubwo abanyarwanda bari iwabo nabo baje biteguye intsinzi.

Yagize ati "ubwoba burahari kubera ni ubwambere mpuye n'abantu benshi bo mu bihugu bitandukanye ariko turizera ko tuje dushaka gutsinda niyo ntego tuzanye".

Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, avuga ko igihugu cyatanze ibikenewe byose kuko gutsinda aya marushanwa byagirira akamaro abayitabiriye ndetse n'igihugu.

Yagize ati "iyo abana babahanga babashije kuyatsinda usanga babona kaminuza yindi yakomerezamo ariko no mu gihe cyizaza akaba aribo bazabona ibisubizo ku bibazo ibihugu byacu biba bifite, kuzamura impano zabo ni ingenzi, bagerageje gufashwa mu buryo butandukanye, ubu tugiye kubagereranya n'abandi ku rwego rw'Afurika".   

Pan African Mathematics Olympiads ni irushanwa rimaze imyaka 30 rihuza abanyamibare bo mu bihugu bya Afurika, ni kunshuro ya 3 u Rwanda ruyitabira, aho ku nshuro iheruka rwasabwe ko rwayakira kuri iyi nshuro maze ntirwazuyaza kuyategura, ahuje ibihugu 33 byo kuri uyu mugabane aho abanyeshuri b’amashuri yisumbuye 193 aribo bari guhatanira imidare ihabwa abatsinze kurusha abandi.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 May 17, 2023 - 07:37