Hari ababyeyi bari kugora abajyanama b'ubuzima mu gukingira abana imbasa

Kuva ku wambere w'iki cyumweru Leta y’u Rwanda itangije igikorwa cyo gukingira abana bose kuva ku mwana ukivuka kugeza kumyaka 7 urukingo rw’imbasa rw’ubwoko bwa 2 bikozwe n’abajyanama b'ubuzima kandi babasanze mungo.

kwamamaza

Mu gikorwa cyo gukingira abana bose bakivuka kugeza kubafite imyaka 7 bahabwa ibitonyanga 2 by’urukingo rw’imbasa yo mubwoko bwa kabiri batahawe kuko rwari rwarakuwe muzatangwaga kubera ko indwara y’imbasa yo muri ubu bwoko yari yaracitse, ariko nyuma ikaza kugaragara mu bihugu bituranyi, abajyanama b'ubuzima urugo kurundi nibo bakoze iki gikorwa.

Ababyeyi barishimira ko kuba barabasanze murugo hari byinshi babafashije.

Umwe yagize ati "byamfashije ibintu byinshi kuko nakomeje kwita ku bana bari mu rugo ngakora ibyo nateguye, ni byiza".  

Undi yagize ati "iki gikorwa cyo gukingiza abana bakadusanga mu rugo ni byiza kuko hari bamwe batashoboraga kuba bagera aho baba babashyiriye site, byaramfashije kuko bitantwaye igihe cyo kugenda". 

Bamwe mu babyeyi birabashimisha ariko Abajyanama b'ubuzima bo bakavuga ko ari inshingano zabo ariko ko bahuye n'inzitizi zitandukanye zabakomye munkokora, ndetse ko hari n'ababyeyi banze ko abana babo bakingirwa.

Umwe yagize ati "iki gikorwa abanyarwanda babyumvise neza barakishimiye abandi byasabye kubigisha bakageraho bakabyemera".  

Ubwo Isango Star yageraga ku kigo nderabuzima cya Kabusunzu giherereye mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge, umuyobozi wacyo Madame Kiriza Caroline yavuze ko kubera inzitizi bahuye nazo bibasaba gukora cyane kugirango bagere ku ntego.

Yagize ati "bitewe n'imbaraga turimo gushyiramo n'ubufatanye bw'inzego z'ibanze turagera ku ntego twihaye, twari dufite intego yo gukingira abana ibihumbi 560 birenga, dukurikije ubu aho tugeze turi mu bihumbi 3000 birenga nibyo birimo kuduha icyizere ko tubigeraho".

Mubyifuzo by’inzego z’ubuzima ndetse n’abafatanyabikorwa muri iki gikorwa cyo gukingira abana basaga miliyoni 2 n’ibihumbi 275400 nuko byibura abangana na 98% muri iki gihe cy’iminsi 5 irangira kuri uyu wa Gatanu aba bana baba babonye uru rukingo rw'imbasa rwo mu bwoko bwa kabiri.

Ku isi yose mu mwaka 1988 abana ibihumbi 350 bo mubihugu 125 bari barwaye imbasa, gukingira muri rusange mu Rwanda ho biri kukigero cya  98%.

Inkuru ya Kayitesi Emilienne / Isango Star Kigali

 Jul 28, 2023 - 08:22