
Ngororero: Abaturage basabwe kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside no gushyigikira abarokotse
Apr 10, 2026 - 15:22
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bubasaba gushyigikira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hirindwa icyatoneka ibikomere bafite.
kwamamaza
Ibi byagarutsweho ku mugoroba wo ku wa 9 Mata (04) 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ngororero, cyitabiriwe n’abaturage n’ abayobozi bo nzego zitandukanye.
Umuyobozi w’Aka karere, Nkusi Christophe,yahamagariye abaturage kwamaganira kure ingengabitekerezo ya Jenoside no gushyigikira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabafata mu mugongo, hirindwa icyatoneka ibikomere bafite.
Muri uyu mugoroba, abitabiriye baganirijwe ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banahabwa ubuhamya n’umwe mu bayirokotse.
Umuryango IBUKA mu Karere ka Ngororero wongeye gusaba ababa bazi aho imibiri y’abishwe muri Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro iherereye, kuhagaragaza kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


