Nyaruguru:Barasaba ubukangurambaga mu rugendo rw'ubumwe n'ubudaheranwa

Mu Karere ka Nyaruguru ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda bamwe mu baturage bagaragaje ko hagikenewe ibiganiro byimbitse ku mateka, isanamitima no komorana ibikomere kugirango urugendo rw'ubumwe n'ubudaheranwa rugerweho uko bikwiye.

kwamamaza

Kimwe n'ahandi mu Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, naho hatangijwe ukwezi kwahariwe ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda mu turere twose uko ari umunani, hatangwa n'ibiganiro ku mateka y'igihugu.

Mu Karere ka Nyaruguru, bamwe mu bamaze kumenya ko icyo bapfana nk'abanyarwanda kiruta icyo bapfa bagaragaje ko hagikenewe ibiganiro byimbitse ku mateka y'iguhu, isanamitima no komorana ibikomere kugirango urugendo rw'ubumwe n'ubudaheranwa rugerweho uko bikwiye.

Abakora muri gahunda y'ubumwe n'ubudaheranwa, bagaragaza ko abaturage nta mpunge bakwiye kugira nkuko ngo usibye ibiganiro by'ubuhuza hagati y'abarokotse Jenoside n'abayikoze bikorwa, hatangijwe na gahunda yo gusobanurira amateka urubyiruko kimwe mu bizafasha kugira sosiyete nzima ahazaza.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko kuba hari amatsinda menshi ahuriwemo n'abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n'abayirokotse, kandi bakora bakorera hamwe ibikorwa bibateza imbere nk'iby'ubuhinzi ari intambwe nziza mu bumwe n'ubudaheranwa igenda iterwa.

Ati "ni ikigero dufata ko ari cyiza kubera ko kuba babana mu matsinda bakagabirana biduha icyizere cy'u Rwanda rw'ejo hazaza, u Rwanda ruzira amacakubiri, umuntu wese wumva agifite ingingimira ku mutima yo kwiyakira ndetse no kwakira mugenzi we abohoke".   

Mu kwimakaza gahunda y'ubumwe n'ubudaheranwa, i Nyaruguru hakozwe ibikorwa birimo no gutera inkunga ibikorwa by'amatsinda y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'abayikoze aho bahawe ihene 32, abandi bahabwa ibikoresho byo mu rugo, n'iby'imyuga hagamijwe isanamitima no komorana ibikomere birimo n'ibyatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyaruguru

 Oct 3, 2023 - 15:24