Nyaruguru: Abakoze mu muhanda Munini - Busanze baratabaza

Mu Karere ka Nyaruguru, bamwe mu bakoze imirimo yo kubaka inzira z'abanyamaguru n'iz'amazi mu muhanda wa Kaburimbo Munini-Busanze baravuga ko bamaze amezi agera muri 5 badahembwa bikaba biri kubagiraho ingaruka zirimo kurara ihinga, no gukererwa itangira ry'amashuri kuri bamwe.

kwamamaza

Bamwe muri abo bakozi bavuga ko bakoze imirimo yo kubaka inzira z'abanyamaguru n'iz'amazi mu muhanda wa Kaburimbo Munini-Busanze. Ni imirimo bakoze guhera mu kwezi kwa Gatandatu, uyu mwaka. Kudahemberwa igihe ngo biri kubagiraho ingaruka nkuko bo ubwabo babyivugira.

Umwe ati "njye nari umufundi nakoreraga bitanu mvuga nti reka nkore nzabone ibikoresho njyana ku ishuri none byarabuze kubera ko batari kuduhemba, nari maze kugeramo ibihumbi 130, birababaje cyane, sinajya ku ishuri nta bikoresho ntanamafaranga y'ishuri mfite".   

Undi ati "ndya ari uko mvuye guhingira umuntu, naravuze nti reka njye nkora hariya ahari nzabone ibikoresho by'abanyeshuri cyangwa se n'imyenda y'abanyeshuri, ubu sinabona uko nohereza umwana ku ishuri ndetse sindi kubona n'imbuto ndetse nshobora no kuburara, birababaje cyane".

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry'ubungu Gashema Janvier, avuga ko uwo muhanda wari ufitwe na kompanyi yigenga yawukoresheje, kandi bidakwiye ko abaturage bamburwa bene aka kageni ariyo mpamvu ngo ikibazo cyabo kigiye gukurikiranwa.

Ati "ntabwo byemewe, buri minsi 15 byibura abaturage baba bagomba guhembwa, iy'urwego rwa Leta rukoresheje abaturage ni ukubanza kureba ko abaturage bishyuwe, no kuri kompanyi zikwiye kuba zikorana na Leta niko bikwiye kugenda, turaza gukurikirana ikibazo cyabo bantu babaye batarishyurwa ku buryo bakwishyurwa, iyo tubonye ibindi bitandukanye nibyo dukorana n'izo kompanyi kugirango abaturage bataharenganira".   

Umuhanda Munini-Busanze wakozwemo n'aba baturage imirimo yo kubaka inzira z'abanyamaguru n'iz'amazi ureshya na km 16.

Inkuru ya  Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyaruguru

 Oct 4, 2023 - 14:53