
Ngoma: Kugurirwa umuriro bituma abacururiza mu isoko rya Ngoma bisanga mu gihombo
Feb 10, 2025 - 09:23
Abacururiza mu isoko rya Ngoma riherereye mu karere ka Ngoma baravuga ko bamara iminsi itatu bacururiza mu kizima kuko abashinzwe kubagurira umuriro bashyizweho n'akarere batinda kuwugura. Bavuga ko ibyo bituma bamwe bakoresha urumuri rwa telefone, rimwe bakibwa ibucuruzwa byabo. Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko ikibazo cy'umuriro w'amashanyarazi mu nzu zikodeshwa n'abacuruzi giterwa n'uburangare bw'abashinzwe kuwugura. Icyakora bwizeza ko kigiye gukemurwa burundu.
kwamamaza
Ikibazo cyo kutagirirwa umuriro w'amashanyarazi ku bacururiza mu mazu y'isoko rya Ngoma, bavuga ko kimaze igihe, aho umuriro ushira muri kashipawa nuko hagashira iminsi itatu abashinzwe kuwugura batarawugura. Abacuruzi bavuga ko bituma bamwe bakoresha za buje n'amatoroshi ya Telefone mu gihe barimo gucuruza.
Gusa ibyo bikabagiraho ingaruka, kuko bituma umutekano w'ibicuruzwa byabo uhungabana bitewe n'uko abajura baza muri icyo kizima bakabyiba kuko baba batabasha kubabona.
Umwe yagize, ati:" abakoresha umuriro mwinshi barigurira ariko abakoresha mukeya tugurirwa n'Akarere. Nko kuri twe tugurirwa n'Akarere, hari igihe hacamo iminsi nk'ibiri umuriro warabuze nuko tukabahamagara umuriro bakawugura nko ku munsi wa gatatu. Kandi kuri twe bitugiraho ingaruka zo gucuruza nta muriro dufite."
Undi ati:" nyine iyo ushyizemo dutegereza ko Akarere kazawushyiramo! Urumva biratubangamira kuko muri iyo minsi... hari aho byabaye ngombwa ko bamwe muri twe bishakira amakonteri kugira ngo bajye bishyiriramo uwo muriro."
Basaba ko abashinzwe kubagura Umuriro wamashanyarazi bashyizweho n'akarere, cyabe ko ari isoko ryako, bajya babagurira umuriro hakiri kare ukimara gushyiramo, kugira ngo babashe gucuruza bafite umutekano wabo n'ibicuruzwa byabo.
Umwe ati:" iyo umuriro wabuze, ntabwo abakiliya bapfa kwinjira ahantu h'ikizima kandi ushobora guhura nuko bakwiba kuko ntabwo haba hari kubona neza. Rero tuba twumva babikemuye byaba ari byiza."
Undi ati:" ntabwo Akarere gashobora kugusubiza iyo wawuguze! Iyo ubategereje, ntabwo waba ugikoze kuko biratinda. Twifuzaga ko bajya babidukorera hakiri kare."
Umuyobozi w'akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Mapambano N.Cyriaque, avuga ko hashyizweho komite ishinzwe kugura umuriro w'amashanyarazi igihe washize. Ariko kuba utinda kugurwa, haba habayeho uburangare bw'iyo komite nuko bigatuma bamwe bakorera mu kizima.
Mapambano asaba abacururiza muri ayo mazu y'isoko kumenyesha ubuyobozi igihe babona umuriro ugiye gushira nuko ikibazo kigacyemurwa hakiri kare.
Ati:" ikibazo cy'umuriro, twashyizeho komite. Niba igira uburangare, bagahugira mu kazi nuko bakibagirwa, bajya batumenyesha igihe babona hasigaye ama unite makeya. Rero turaza kongera gukorana nabo kuko ikigaragara ntabwo cyakabaye ari ikibazo cy'umuriro kuko kuwugura ni ibisanzwe."
"Ahubwo tuzagerageza gukorana nabo noneho bakajya batumenyesha umuriro itarashira kuko si ngombwa ko batumenyesha washize. Noneho tugashyiramo undi kuko ni inshingano zacu. Icyo turagikemura rwose ku buryo burambye."
Abacururiza mu nzu zo mu isoko rya Ngoma bavuga kandi ko bitewe n'icyo kibazo cyo gutindaga kugurirwa umuriro bigatuma bacururiza mu kizima,hari abihuje bagura cashipawa zabo kugira ngo bajye bawigurira. Sba nabo basaba ko basubizwa amafaranga baziguze kuko amazu atari ayabo kuko hari igihe bazagenda bakazisigaho.
@Djamali Habarurema/ Isango Star- Ngoma.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


