Huye/Mbazi : Bahangayikishijwe n'impanuka yaterwa n'insinga z'amashanyarazi zaguye hasi

Mu karere ka Huye mu murenge wa Mbazi hari abaturage bavuga ko hatagize igikorwa insinga z’amashanyarazi zaguye hasi zishobora kubatera inkongi n’impanuka za hato na hato no ku bana.

kwamamaza

Habimana Jean Baptiste,umwe mu baturage batuye mu mudugudu w’Agasharu, akagari ka Kabuga, muri uyu murenge wa Mbazi avuga ko insinga z’amashanyarazi bavuga zishobora kubateza inkongi n’ibyago, zagwanye na za cashpower. Iki kibazo ngo bakigejeje kuri bamwe mu bakozi ba REG ishami rya Huye, mu kwezi kumwe n’igice  gushize, nti bagira icyo bagikoraho.

Yagize ati"ibi bintu birabangamye kubera ko abana ntabwo wabategeka ngo ni mukinire ahangaha aho nti muhagere wenda bashobora gutera n'agapira ugasanga birakomanye bigahita biturika bakaba banashya,turasaba ko babyihutisha bakatwumva bakaza bakabimanika natwe tukagira umutekano uhagaje ".

Undi nawe ati"ipoto yari ishaje tubibwira ababishinzwe yuko ipoto yaguye baranahageze barareba bati tuzaza kubikora muzashinge ipoto, kuva twayishinga nanubu nti turababona ,iyo imvura iguye ijya mu nsinga ukabona biraturaguritse bisa nkibyatse niyo mpamvu twashyizeho amashashi ".

Iby’uko aba abaturage bahamagara bamwe mu bakozi ba REG ishami rya Huye nti bahabwe ubufasha uko bikwiye, byagaragaye ubwo umunyamakuru wa Isango Star yataraga iyi nkuru aho umuturage umwe yabahamagaye bakamukupa.

Ibi, ni ibintu abaturage ngo basanga atari imikorere ibanogeye.

Umwe yagize ati"ni imikorere mibi kuko imikorere myiza n'umuntu ushyira muri gahunda serivisi ye akayihutisha iyo bitinze rero ubona ko ari agasuzuguro nta mikorere myiza iba igaragaye".

Kayibanda Omar uyobora ishami rya REG mu karere ka Huye, avuga ku mpungenge abaturage bafite no kudahabwa serivisi nziza na bamwe mu bakozi ayobora, yagaragaje ko atari abizi ndetse yizeza kubikemura byihuse.

Yagize ati"njyewe ntabwo nari mbizi urumva n'ikibazo gihangayikishije icya ngombwa nuko tubageraho kigakemuka ".

Umunyamakuru wa Isango Star yamubajije ati"mu gihe mutarabageraho hanyuma bakore iki mu rwego rwo kwirinda impanuka?".

Kayibanda Omar yasubije ati"nkuko bisanzwe amashanyarazi kuyegera si byiza bakwihangana uyu munsi turahita tubageraho kubera ko dufite itsinda rishobora kujya kubikora tugahita tujya gukiza icyo kibazo kitaza guteza n'impanuka ".

Dutegura iyi nkuru hari amakuru yavugaga ko ubuyobozi bwa REG i Huye, bwahise bujya kureba aba baturage n’imitere y’ikibazo bafite, ndetse nabo bahamya ko ubwo babagezeho bizeye ko impungenge bari bafite ziza gukurwaho, umutima ugasubira mu gitereko.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel mu karere ka Huye

 Oct 13, 2022 - 10:57