Ngoma: Gahunda yo gushyashyanira umuturage, uburyo bwo gukemura ibibazo by’abaturage.

Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko gahunda yo gushyashyanira umuturage izabafasha kwegera abaturage bagacyemurirwa ibibazo mu buryo bwimbitse.

kwamamaza

Gahunda yo gushyashyanira umuturage ni gahunda igamije kwegera abaturage, aho ubuyobozi bwumva ibibazo byabo maze bigahabwa umurongo.

Urugero n’umuturage witwa Gatabwa Gregoire uvuga ko ubutaka bwe babwubatsemo ibiro by’akagari ka Nkanga mu mwaka w’2004, ariko kugeza ubu akaba atari yabona ingurane yabwo.

Gatabwa yagize ati: “Njyewe ikibazo mfite mu mwaka w’ 2004 bafashe isambu yanjye bayubakamo akagari none kugeza n’ubu nta ngirane ndabona.”

Gatabwa avuga ko n’ubuyobozi buzi iki kibazo. Nabwo bukavuga ko ikibazo cy’uyu muturage cyakurikiranywe na Njyanama.

Hari kandi na mugenzi we wabajije ikibazo cy’isoko rya Mugesera rikeneye kuvugururwa.

Ati: “Dufite isoko kur’uyu murenge wacu wa mugesera ariko riteye agahinda. Ducururizamo ibitunga abaturage ndetse harimo no kuvanamo ubwisungane mu kwivuza yabaye ikibazo. Iyo imvura iguye, umuturage wese arivamo agahunga!”

 Mapambano N.Cyriaque; Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko gahunda yo gushyashyanira umuturage bayise Nyobozi mu baturage kandi ko itasimbuye izindi gahunda zirimo nk’inteko z’abaturage ndetse n’igiti cy’ibisubizo.

Mapambano, ati: “Gahunda yo gushyashyanira abaturage, mu karere kacu twayise Nyobozi mu baturage. Aho bitandukaniye ni uko mu nteko y’abaturage twajyagayo turi nk’abayobozi batatu, bane bitewe n’uko tugiye kugabana Akarere. Ariko ubu umuyobozi w’Akarere, uwa Polisi, uwa RIB, abanyamategeko, twese turagenda tukicyara mu murenge tugiye gukemura ibibazo gusa. Umurenge wose tukawirirwamo, twawuvamo tugafata undi.”

Gahunda yo gushyashyanira umuturage yatangijwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba,bugizwe n’umuyobozi wayo, CG Emmanuel Gasana ndetse na komite y’umutekano itaguye.

Ni gahunda yo kwegera abaturage bagekemurirwa ibibazo,yatangiriye mu karere ka Kayonza isorezwa mu karere ka Gatsibo.

Ibibazo byagiye bigaragara cyane n’ibirebana n’iby’ubutaka.Bimwe byarakemutse,ibitarakemutse hashyirwaho icyumweru cyahariwe ubutaka.Mu karere ka Bugesera kikaba cyarosojwe,naho mu karere ka Ngoma cyatangiye ku itariki  ya 5 Nzeri (9) 2022.

Ni inkuru ya Djamali Habarurema/Isango Star-Ngoma.

 Sep 7, 2022 - 13:12