Abanyeshuri 40 bari guhabwa ubumenyi ku kubungabunga umurage w'u Rwanda

Mu gihe Inteko y’Umuco igaragaza urubyiruko nk’ibanze mu rugendo rwo kubungabunga Umurage Nyarwanda, Abanyeshuri bari guhabwa amasomo y’Umurage n’Umuco Nyarwanda bavuga ko bagiye gufata iyambere biciye mu mishinga itandukanye bafite iteza imbere Umurage n’Umuco bakifashisha ikoranabuhanga kugirango bigere kure.

kwamamaza

Igicumbi cy’umurage nyarwanda, mu ndimi z’amahanga “Rwanda Heritage Hub”, ni gahunda ihuriweho n’Inteko y'Umuco, n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe kwiga, kubungabunga no kugarura umutungo w’umuco, (ICCROM) hagamijwe guhuriza hamwe urubyiruko rugahabwa amahirwe yo kunguka ubumenyi n’ubushobozi k’umurage n’umuco nyarwanda.

Imwe mu mishinga iri gukorwa n’igicumbi cy’umurage nyarwanda ni ugushyigikira imishinga y'urubyiruko rwo mu Rwanda kugira bihangire imirimo ishingiye ku guteza imbere umurage ndangamuco.

Bamwe mu banyeshuri 40 bari guhabwa ubumenyi ku murage w’u Rwanda nuko bashyiramo akabo mu kuwubungabunga baravuga icyo bagiye gukora mu kubyaza umusaruro ubu bumenyi bari guhabwa.

Umwe yagize ati "nk'umuntu uri gufata amahugurwa navuga ko aya ni amahirwe meza, iyo wicaye ugatekereza ikintu ubona umuco uri mu manegeka, dukeneye kumenya indangaciro zaranze abasogokuruza bacu tuzubakireho bityo duhange udushya dufite aho duhiriye n'umuco wacu bityo tutaza gusayura iby'imahanga tukabizana byose ejo ugasanga u Rwanda n'abanyarwanda turacitswe". 

Intebe y'Inteko y'Umuco, Amb. Robert Masozera avuga ko aba banyeshuri bitezweho byinshi.

Yagize ati "uyu mushinga twawitegamo umusaruro mwinshi, icyambere nuko abanyeshuri dufite hano bari gutozwa bashoboye gutekereza imishinga ariko ikiri mibisi bo ubwabo bitekerereje noneho hano turimo turabigisha uburyo iyo mishinga ishobora kunozwa neza tukabaha amakuru dufite n'ubumenyi dufite muby'ikoranabuhanga mu by'umurage kuko ni imishinga ifitanye isano n'umurage, hazavamo imishinga myiza ihiga iyindi kandi iyo mishinga izahiga iyindi ikazabona ibihembo byo kuyiherekeza kugirango ishyirwe mu bikorwa". 

U Rwanda rukungahaye ku murage ndangamuco, bigaragarira mu myaka icumi ishize aho ubukungu bwiyongera mu gihugu bwafashije kuzamura ubukerarugendo bw’umuco.

Icyakora, hakenewe inzira zizeza iterambere ry’igihe kirekire ry’ubukungu n’imibereho no kurengera umurage ndangamuco w’u Rwanda.

Amasomo ari guhabwa aba banyeshuri arimo gutembera ahantu ndangamurage kugirango bunguke ubumenyi ku butaka bityo babone ubuhanga n’ubunararibonye bifashisha mu mishinga iteza imbere umurage na gakondo yabo.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Feb 2, 2023 - 09:02