Urubyiruko rwiga rwifuza kujya ruhabwa amahugurwa y'umurimo

Urubyiruko rw'abanyeshuri mu ntara y'Iburasirazuba cyane urwo mu miryango itishoboye rusaba ko rwajya rusoza amashuri rugafashwa kubona amahugurwa yo kwihangira umurimo ku buntu kuko kuyabona basabwa kwishyura kandi nta bushobozi.

kwamamaza

Ni urubyiruko rw’abanyeshuri mu ntara y’Iburasirazuba bavuga ko iyo barangije kwiga, bagera mu buzima busanzwe bagashaka kwihangira umurimo ariko bakazitirwa n’ubumenyi bucye kuri iyo mirimo ndetse bikabazitira ku kubona akazi ahantu hatandukanye kuko basabwa kuba hari amahugurwa bakoze kuri uwo mirimo.

Bavuga ko bagorwa no kubona aho bihugurira kuko basabwa kwishyura kandi nta bushobozi bafite. Aha niho bahera basaba ko bafashwa kujya babona ayo mahugurwa atuma bashobora kwihangira umurimo no kubona akazi.

Kuri iyi ngingo, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko Umutoni Sandrine, avuga ko ikibazo cy’abarangiza amashuri bakagorwa no kubona ibyo bakora bitewe n’ubumenyi bucye ku murimo, kuri ubu Minisiteri y’uburezi irimo kugirana n’iy’urubyiruko ku buryo hari n’amasomo y’inyongera y’umwuga azajya ahabwa abanyeshuri akaba ariyo bifashisha mu mirimo ibateza imbere nyuma yo kurangiza kwiga.

Ubusanzwe mu bigo by’urubyiruko haba harimo mudasobwa zifasha urubyiruko kwihugura mu ikoranabuhanga ariko bikaba biri hacye mu gihugu.

Abenshi kandi iyo muganiriye, baba bishakira kwihugura mu masomo y’igihe gito yo guteka, gukora mu mahoteli, gusudira ndetse n’andi ari ku isoko ry’umurimo ariko ikibazo kikaba kuba nta bushobozi bwo kwiyishyurira bafite dore ko baba bakomoka mu miryango itishoboye, bisobanurwa n’uko n’amafaranga make yo kwishyura ku ishuri kuyabona biba bigoye.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Iburasirazuba

 Nov 8, 2023 - 20:08