Ngoma: Abayobozi b’ibigo birimo ibibazo bibangamira ireme ry’uburezi bahawe integuza!
Dec 4, 2023 - 13:52
Ubuyobozi bw’aka karere bwahaye integuza yo kwirukanwa kuri bamwe abayobozi b’ibigo by’amashuri. Ni nyuma y’igenzura ryakozwe rigasanga hari amashuri arimo ibibazo bibangamira ireme ry’uburezi birimo iby’abarimu basiba akazi ndetse n’iby’umwanda ugaragara muri gahunda yo gufatira imafunguro ku ishuri.
kwamamaza
Ibi ni bimwe mu byagaragarijwe mu mwiherero w’iminsi ibiri w'abayobozi b’ibigo by’amashuri yo mu karere ka Ngoma hamwe n’ubuyobozi bw’aka karere.
Niyonagira Nathalie; Umuyobozi w’aka karere, avuga ko batekereje gutegura uyu mwiherero nyuma y’uko hari ibyo babonye bitagenda neza mu burezi bibangamira ireme ry’uburezi kugira ngo babiganireho.
Yasabye abayobozi b’amashuri ko uzumva ananiwe gukora ibiteza imbere ireme ry’uburezi yazemera agatanga umwanya ugahabwa undi.
Ati: “hari amagenzura yakozwe, hari ibyakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi, NESA, hakaba n’ubwo twikoreye nk’ubuyobozi bw’Akarere tugenzura ibigo by’amashuli. Twarebye ibintu byinshi: uburyo ikigo kiyobowe, imitsindishirize, hari aho twasanze bigenda neza bijyanye n’imitsindire y’umwaka washize. Hari naho twabonye hari ibibazo.”
“ Niyo mpamvu twaje kugira ngo twicare dufate ingamba, tuvuga ngo umuntu wese agomba guhindura imikorere, hamwe na team bari kumwe. Ariko byaba binanze nawe akaba intwari akavuga ati ibi bintu byananiye !”
Ku rundi ruhande, Abayobozi b’amashuri mu karere ka ngoma bavuga ko hari ibyo bungukiye mu mwiherero. Bavuga ko wabaye umwanya wo kwigira kuri bagenzi babo uburyo bayobora amashuri yabo bigatuma babona umusaruro mwiza, byose biganisha ku kuzamura ireme ry’uburezi.
Banavuga ko biyemeje ko umusaruro wawo uzagaragarira mu kuzamura imibereho y’abana ku ishuri ndetse n’imitsindire yabo.
Umwe ati: “twabonye, ese umuyobozi ni iki? uburyo bwiza ashobora kwitwara kugira ngo ishuli rye ribe ryiza, ribe rizima, ribashe gukora ibyo dusabwa gukora. Ese abarezi tugomba kubana dute mu kazi kacu ka buri munsi, ese tugomba gufata dute abana kugira ngo babashe kugaragaza umusaruro mu masomo yabo ya buri munsi, ese abarimu barasabwa iki? ese wowe umuyobozi urimo gukora iki kugira ngo ubashe gukurikirana ibikorwa bya mwarimu ku ishuli.”
Undi yunze murye, ati: “ nkatwe abayobozi twafashe ingamba ko tugomba kubyitaho, tugategurira abana amafunguro meza kandi akwiriye kandi ahagije no gushyiramo imboga ndetse no kubashakira ibindi byabafasha kugira ngo ibe ari indyo yuzuye.”
“ abana nabo tugomba kubakurikirana ndetse tugakurikirana abarimu babigisha kandi nabo tukabashishikariza kwiga.”
Isuzumwa ryakozwe mu bigo by’amashuri mu karere ka Ngoma ryasanze hari ibigo by’amashuri bifite abarimu bakunda gusiba akazi uko bishakiye, abarimu badategura amasomo ndetse n’abatamenya abana basibye.
Ni mu gihe mu byerekeranye na gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri,hari ibigo basanze biteka amafunguro adahagije, ibifite umwanda aho bategurira ayo mafunguro, aho abana barira ndetse n’ibyo bariramo.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba-Ngoma.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


