Iburasirazuba: Abakoze Jenoside barasabwa gusaba imbabazi

Nyuma y’imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye mu Rwanda,hari abarokotse Jenoside bo mu ntara y’Iburasirazuba bavuga ko ababiciye ababo bataratera intambwe ngo baze kubasaba imbabazi, ibintu bagaragaza ko bituma bamwe bahora bafite urwicyekwe.

kwamamaza

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Rwamagana na Kayonza bavuga ko ababiciye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi,bataratera intambwe yo kubegera ngo babasabe imbabazi, aho bagaragaza ko badakwiye kugira ipfunwe ryo kuza kuzibasaba,kuko ibyabaye muri Jenoside bitakomeza gutuma abanyarwanda babana bishishanya.

Umwe yagize ati "tubabarira abatadusaba imbabazi, abo duturanye nabi sindumva usaba imbabazi kandi aribo bishe abacu, tuzabyihorera dutyo ariko nta mbabazi badusabye, ngo basabye imbabazi muri gereza baragaruka ariko nta waje kudusaba imbabazi, ubwo imbabazi bazihawe na Leta ariko twe ntazo badusabye, bazaze badusabe imbabazi tuzazibaha".  

Depite Nyirahirwa Veneranda,Perezida wa Komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda ,uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside avuga ko abanyarwanda bakwiye kurenga ibyabaye muri Jenoside,bagatera intambwe iganisha ku bumwe n’ubwiyunge,ku buryo abahemutse muri Jenoside bakanabihamywa n’inkiko,ko batera intambwe bagasaba imbabazi abo bahemukiye kuko biteguye kuzibaha.

Yagize ati "ni byiza gutera intambwe ugasaba uwo wahemukiye imbabazi kuko bimuruhura umutima, usanga bigaragara cyane ko abacitse ku icumu bifuza gutanga imbabazi ariko rimwe na rimwe ugasanga ababahemukiye ntibatera intambwe, ni urugendo ariko twifuza ko rwakwambukwa neza na buri ruhande, ari uwahemutse agatera intambwe agasaba imbabazi uwahemukiwe akagira imbaraga zo kubabarira". 

Nubwo hari bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bataratera intambwe yo gusaba imbabazi abo bahemukiye, mu karere ka Kayonza,habarurwa amatsinda 14 y’ubumwe n’ubwiyunge agizwe n’abiciwe ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ababiciye bose hamwe basaga 600.

Iyi ikaba ari intambwe ikomeye iganisha ku kuba abayagize bazatera intambwe yo gusabana imbabazi.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 Apr 27, 2023 - 08:49