Musanze:Bahangayikishijwe n’urugomo rukorwa n’abanyoye ibiyobyabwenge

Abatuye mu kagali ka Kamisave ko mu murenge wa Remera baravuga ko bahangayikishijwe n'urugomo rukorwa n’abanyoye ibiyobyabwenge birimo inzoga z'inkorano zitemewe n'urumogi. Ubuyobizi bw’uyu murenge buvuga ko bukomeje ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge no gukangurira abantu kubireka kuko byangiza ahazaza h’urubyiruko.

kwamamaza

Bifashishije ingero z’abagiye bahohoterwa n’abafite ibikomere batewe n’izo bise insoresore zo mu kagali ka Kamisave ko mu murenge wa Remera, mu karere ka Musanze, abahatuye bashimangira ko  urugomo rukomeje kwiyongera.

Umwe yagize ati: “byagaragaye ko ari urugomo bamugiriye kuko basanze bamwishe ku buryo budasanzwe. Bari mamunsindagiye munsi y’ikiraro, bamubona hashize iminsi!”

Undi ati: “nk’ubu n’imugoroba natashye nuko mpura n’umusore ahita antangira, twari abagabo babiri n’umuhungu wanjye wa gatatu! Nuko ahita ankubita inkoni y’umutwe, dore ng’aha rwose murabona iki gisebe. Ubwo nagerageje kwiyambaza abaturage baho ...”

“ guhera mu masaha ya saa kumi n’ebyiri, kunyura muri uyu muhanda wenyine kandi haba harimo abasore bakagutega uri umukobwa cyangwa uri umu maman nuko ibyo ufite bakabikwaka. Twageze hano hirya nuko duhura n’abasore babiri kandi mpetse umwana mfite n’imarete. Nuko baravuga ngo muzane ibyo mufite, nuko umukobwa baramufata bamwegeka mu mukingo bari kumwaka telefoni. Umwe yarushije imbaraga uwo mukobwa, nanjye undi ari kumfata nuko asanga ni ibyahi mfite nuko aragenda. Ariko uwo mukobwa bamwaka telefoni.”

Abaturage banavuga ko akenshi abari gukora urwo rugomo ari baba banyoye ibiyobyabwenge mu bwoko bunyurane.

Umuturage umwe yagize ati: “hari inzoga z’inkorano bita magwingi, ubwo bagashyiramo n’urumogi! Iyo bamaze kubinywa nibwo ubona bagiye gutangira abantu mu muhanda kugira ngo babone amafaranga ejo bazongera kwirirwa banywa.”

Basaba inzego bireba kubafasha hakongerwa umutekano, ndese n’amarondo yahagaze akongera gukorwa.

Umwe ati: “ amarondo muri uyu muhanda kuko ntayo ugira. Ubu kugeza ubu muri uyu Mudugudu wa Rugali nta marondo agikora, sinzi icyabaye.”

Undi mubyeyi ati: “duhangayikishijwe n’ikibazo cy’urugomo, mwadufasha….”

BARIHUTA Assier; umuyobozi w’agateganyo w’uyu murenge wa Remera, avuga ko bakomeje ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge hamwe n’ababikwirakwiza, ndetse no gushishikariza abantu ko byangiza ahazaza h’urubyiruko.

Ati: “ …kuko muri uyu murenge wa Remera dufite RIB Station, tukagira Police Station. Ubwo aho byagaragaye dukorana n’inzego zibishinzwe, ubwo abo bantu bagafatwa, bagakurikiranwa. Tubagira inama kugira ngo ibyo bikorwa…kuko ziriya nzoga nazo zangiriza ubuzima bwabo kandi zigasesagura n’imitungo yabo kubyo bashoboraga kwizigamira. (…) muri iyi minsi, mu kwezi kwa kabiri, twari twakoze inama kuri iyo santere ya Mukinga.”

Abaturage batuye muri aka gace bavuga ko kuba hakorerwa urugomo kenshi n’ibyo biyobyabwenge ntibihacike, biterwa nuko hari abajya kubizana babikuye ahandi bamenyekana bagahishirwa. Ibi byiyongeraho ko n’abakurikiranwe bakabura ababashinja bigatuma bakomeza kubabamo.

@Emmanuel BIZMANA/ Isango star - Musanze

 Apr 2, 2024 - 11:47