Hafashwe ingamba zo guteza imbere amasomo y'ubukerarugendo

Kuri uyu wa kabiri mu mujyi wa Kigali hatangijwe igikorwa kigamije gufasha urubyiruko rw’abanyarwanda kubona ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo mu bijyanye n’abize ubukerarugendo n’ama hoteli. Ni igikorwa cyateguwe kubufatanye n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi hamwe n’urwego rw'igihugu rushinzwe amashuri ya tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro, Rwanda TVET Board.

kwamamaza

Bimwe mu bibazo abanyeshuri bize imyuga n’ubumenyingiro bahura nabyo iyo bageze ku isoko ry’umurimo harimo gushyira mu bikorwa ibyo bize, umushinga watangijwe kumugaragaro kuri uyu wa kabiri ugamije gucyemura iki kibazo.

Dipl Ing. Paul Umukunzi, umuyobozi w’urwego rw'igihugu rushinzwe amashuri ya tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro arasobanura byinshi ku ishyirwa mu bikorwa ryuyu mushinga.

Yagize ati "tugamije kugirango urubyiruko rwacu rwige koko bya bindi bikenewe ku isoko ry'umurimo atari kubyigira ku ishuri gusa ahubwo bakajya no kubyigira aho bikorerwa, ni gahunda izakomeza, Leta y'u Rwanda ifite intumbero yo kugirango dufashe urubyiruko rwacu kubona imirimo mu buryo bwihuse, uburyo bwo kubigeraho harimo kubigishiriza mu mashuri no kubigishiriza aho akazi gakorerwa, ni gahunda tuzakomeza".   

Michela Tomasella, umuyobozi mukuru ushinzwe ubufatanye m’umuryango w'ubumwe bw'Uburayi mu Rwanda aragaruka ku mafaranga bashoye muri uyu mushinga.

Yagize ati "ni ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda hamwe n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi, uyu mushinga wose ufite agaciro kangana na miliyari 4.8 z’amayero".

Bamwe mu banyeshuri bari guhugurirwa muri uyu mushinga, baragaruka ku mpinduka babonye nyuma yo kwitabira aya mahugurwa.

Umwe yagize ati "kwishuri bagerageje kubitwigisha mu magambo ariko ntitwabasha gushyira mu bikorwa ibyo twize, nari mfite ubumenyi gusa mu magambo ariko nta bumenyi mfite mu bikorwa".   

Undi yagize ati "uje gushyira mu bikorwa ibintu wize ku ishuri nkatwe bo mu gikoni dukenera imyitozo myinshi kugirango umenye gukora ibintu bitandukanye".   

Uyu mushinga watangiye muri 2020, abawuhuguriwemo bahabwa impamyabushobozi ibafasha gushaka akazi iyo bageze ku isoko ry’umurimo, ibigo by’abikorera kandi bihamya ko abanyeshuri bahugurirwamo bazana ubumenyi bwisumbuye mu kazi.

Inkuru ya Huguette Niyonsaba/ Isango Star Kigali

 May 24, 2023 - 09:50