Umuhanda Nyamirambo-Mageragere ugeze kure wubakwa

Nyuma y’igihe kinini abaturiye umuhanda Nyamirambo-Mageragere batabaza ku bibazo birimo ivumbi, n’impanuka bishingiye ku muhanda mubi, magingo aya barashimira ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ko bwumvishe ugutaka kwabo, uyu muhanda ukaba urikubakwa mu buryo burambye, baravuga ko uretse kubakiza ibyo bibazo, banawutegerejeho iterambere.

kwamamaza

Ivumbi ryinshi cyane mu gihe cy’izuba, ubunyereri mu gihe cy’imvura n’impanuka za hato na hato, nibyo byakunze kugaruka kenshi mu majwi y’abaturiye umuhanda uva mu Miduha ujya I Mageragere, basabaga ko bahabwa kaburimbo cyane ko bari bamaze igihe kirekire babisezeranywa, ariko magingo aya, kuri bo akanyamuneza ni kose, biturutse ku kuba uyu muhanda waratangiye kubakwa, ndetse ngo bawitezeho byinshi birimo n’iterambere.

Uyu mu handa, uri kubakwa mu mushinga wagutse wo kongera imihanda mu mujyi wa Kigali, umushinga Meya Pudence Rubingisa avuga ko ugamije iterambere ry’uyu mujyi ayobora, ndetse ngo imihanda yatangiye izuzura vuba.

Yagize ati “imihanda duteganya kubaka harimo kubanza kurangiza iyo turi gukora ubungubu igeze ku bilometero 30, mu bice bya Mageragere, mu bice bya Gasogi, ibi bilometero duteganya ko bigomba kurangirana n’ukwa 9 yose ikaba irarangiye”.  

N’ubwo bigaragara ko ibikorwaremezo mu mujyi wa Kigali bigenda bitera imbere umunsi ku wundi, raporo ya 2021/2022 y’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB ku uko abaturage babona imitangire ya serivisi n’imiyoborere igaragaza ko mu karere ka Gasabo 54.8% banenga iyubakwa ry’ihanda n’amateme, 46.6% muri Kicukiro, naho 48.7% mu karere ka Nyarugenge bakaba banenga uko babona imihanda n’amateme mu karere kabo.

Kuba imibare y’abanenga ikomeje kuba hejuru ni ibisaba imbaraga mu kongera iyubakwa ry’imihanda n’amateme mu mugi wa Kigali, mu rwego rwo kunoza ubuhahiranire n’imigenderanire y’abawutuye cyane cyane mu bice bikigaragaramo icyaro ndetse no kunoza iterambere ry’ingendo muri uyu mugi ukaba n’umurwa mukuru w’igihugu.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Aug 17, 2023 - 09:33