Abantu bafite ubumuga bagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bw'igihugu

Mu gihe mu myaka yashize abantu bafite ubumuga butandukanye bitinyaga ntibagire ibikorwa bibateza imbere bakora ahubwo bakaba umutwaro ku miryango bavukamo, kuri ubu bamwe baritinyutse batangira gukora ibikorwa bitandukanye bibateza imbere birimo ubucuruzi, ubworozi, imikino n’ibindi.

kwamamaza

Nyirimanzi Philbert ni umutoza naho Nyinawabantu Betty ni umukinnyi aba bose bahuriye mu ikipe y’abantu bafite ubumuga Gicumbi Stars yo mu karere ka Gicumbi, aba bombi bafite ubumuga bw’ingingo butandukanye ariko ntibibabuza gukina mu ikipe ndetse bagatsinda bagatwara ibikombe.

Bavuga ko uyu mwuga ubatunze n’imiryango yabo, ndetse bikazamura ubukungu bw'igihugu muri rusange.

Nyinawabantu Betty ati "mbere habagaho abantu benshi bamugaye birirwa ku mihanda birirwa basabiriza, gukina byatumye bagabanuka kuko njye nabashije kwirihira amashuri ndiga no mu rugo ngira ibyo mbafasha".  

Nyirimanzi Philbert nawe ati "umuntu ufite ubumuga yaratunzwe no gusaba, niba yabonye agafaranga akagura mituweli iyo aba ari inyungu ku gihugu kuko uwo muntu yakabaye aza kuba umutwaro kuri Leta ayisaba iyo mituweli". 

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi w’agateganyo Uwera Parfaite avuga ko abantu bafite ubumuga muri aka karere bitabwaho kandi hashyizwe imbaraga mu kubashyira mu makoperative bitewe n’ibikorwa bakora.

Ati "buri mwaka tugena ingengo y'imari yo gufasha izi koperative mu mirimo itandukanye baba bafite harimo gucuruza imyaka, harimo ababoha uduseke, ibyibo. Dufite amakipe y'abafite ubumuga tunashima cyane kuko bajya bagera mu myanya y'imbere ku rwego rw'igihugu".   

Ibi bikorwa bakora kandi ngo usanga bigira akamaro ku bukungu bw’igihugu nabo ubwabo nkuko Uwera Parfaite akomeza abivuga.

Ati "bagira umusanzu mu iterambere, mu gutanga akazi mu kugira imirimo itandukanye yo mu rugo bishoborera yaba ari ukwagura amazu babamo, kuyagira meza kurushaho, gutanga mituweli, gutanga ejo heza no kurihira abana amashuri".    

Ndayisaba Emmanuel Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga NCPD avuga ko abantu bafite ubumuga nabo bashoboye ahubwo bakwiye gukora ibikorwa bikomeza kubazamura mu bukungu.

Ati "iyo bagiye mu bikorwa nk'ibyo byo gutanga serivise, kuba bahanga imirimo, imikino ibyo byose ni ibyongerera ubukungu cyane ko iyo bakora ibikorwa nk'ibyo baranasora, umusoro niwo twifashisha mu kubaka igihugu, abafite ubumuga bakiheza bakwiye kumenya ko kugira ubumuga atari ukudashobora ahubwo ko n'ufite ubumuga ashobora kugira ibyo akora kandi bigateza igihugu imbere".

Mu ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu mwaka 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera ku bihumbi 391.775 bangana na 3.4% muri miliyoni 13 zirenga z’abaturage bose, barimo abagore ibihumbi 216.826, abagabo 174.949.

Mu karere ka Gicumbi karimo abantu bafite ubumuga 14397, babarirwamo n’abakina imikino itandukanye irimo sitting volleyball, sit ball, na wheel chair.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Jan 10, 2024 - 08:38