Komisiyo y’abadepite yagaragaje ibibazo biri muri gahunda ya "Gira inka munyarwanda"

Komisiyo y’abadepite y'ubutaka,ubuhinzi ,ubworozi n’ibidukikije yagaragaje raporo ya gahunda ya "Gira inka munyarwanda" ko ikizitiwe n’ibibazo by’imicungire yayo idahwitse ndetse no kuba inka zihabwa abo zitagenewe.

kwamamaza

Hon. Kayumba Uwera Marie Alice Perezida wa Komisiyo y’abadepite mu nteko ishinga amategeko, komisiyo y’ubutaka ubuhinzi ,ubworozi n’ibidukikije yabwiye abagize inteko rusange y’abadepite ibibazo komisiyo ayoboye basanze muri gahunda ya gira inka bikubiye muri iyi raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta.

Yagize ati "haracyagaragara umubare utari muto w'abaturage bahabwa inka batarateguwe zikabananira, nta kigaragaza igenamigambi ry'iyi gahunda byaba mu kugena imibare y'abagenerwabikorwa bazagerwaho n'iyi gahunda mu gihe runaka, byaba no kugaragaza ingengo y'imari izakoreshwa muri iki gikorwa mu gihe runaka, kutagira uburyo buhamye bwo gutegura abagenerwabikorwa, inka zitangwa zititabwaho uko bikwiye, inzego zidakora neza inshingano zazo".    

Ni ibibazo iyi komisiyo ivuga ko yayifasheho umwanzuro ikazawushyikiriza Minisitiri w’intebe kugira ngo ifatweho umwanzuro bitarenze amezi 6 nkuko bigaragazwa na Hon. Imaniriho Clarisse umwe mu bagize iyi Komisiyo.

Yagize ati "ibisabwa nyakubahwa Minisitiri w'intebe ni ukugaragariza inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite uburyo inzego zivugwa mu bibazo biri muri iyi raporo bimaze igihe ziromo kubikemura burundu kuburyo gahunda ya gira inka itanga umusaruro yashyiriweho, ibi bigakorwa mu gihe kitarenze amezi 6".

Inteko rusange y’abadepite yemeye iyi raporo nyuma yo kuyisesengura,icyakora hari abadepite bayibajijeho ibibazo.

Umwe yagize ati "ni umwanzuro ufite ishingiro ariko igihe bawuhaye ni kirekire ku buryo numva aya mezi agabanyijwe nibura agashyirwa nko kuri 4, kuko ari gahunda yagombye kunoga bigafasha umuturage kwiteza imbere".   

Hon. Kayumba Uwera Alice Perezida w'iyi komisiyo asubiza abadepite yagize ati "guhamagara Minisitiri, twumvaga nka komisiyo nta gishya hari urwego nibura rwegeye hejuru rwafasha ko ibyo bintu byakoreka, iyo uganira n'inzego nka MINAGRI barakubirwa bati ikibazo kiri mu gutoranya abagenerwabikorwa, bakaba babishyize kuri MINALOC n'uturere, waganira n'abayobozi b'uturere ukumva bifite ukuntu bivuguruzanya, twe twabihaye nyakubahwa Minisitiri w'intebe kuko izo nzego zose azikuriye ubwo azahuza arebe igikwiye turebe ko iyi gahunda yatanga umusaruro".     

Umushinga wa Gira inka watangiye mu mwaka wa 2006 utangijwe na Perezida wa Repubulika hagamije gukura abaturage by’umwihariko abo mu cyaro batishoboye kwikura mu bukene n’imirire mibi bagahabwa inka zitanga umukamo ndetse no kwimakaza umuco w’abanyarwanda wo kugabirana inka.

Kuva muri 2006 kugeza muri 2021 hari hamaze gutangwa inka ibihimbi 406,866 kandi kuva 2016 kugeza 2021 leta yari imaze gushyiramo arenga miliyari 18 z'amafaranga y'u Rwanda yaguzwemo inka zirenga ibihumbi 18, akoreshwa no mu kuzitaho zihabwa ubuvuzi n'ibindi.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Dec 16, 2022 - 07:22