Gatsibo : Barasaba ko ishuri ritagikora ryavugururwa byibura hakajya TVET

Abaturage bo mu murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo bavuga ko baterwa agahinda n’ishuri rya College Nyagasozi ryasenyutse rikaba ari indiri y’ibisambo n’abajura biba utwabo,bityo bagasaba ko ryavugururwa byibura rigashyirwamo ishuri rya TVET kuko ntaryo bafite mu murenge wabo.

kwamamaza

Iri shuri abaturage bo mu murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo basaba ko ryakongera kugaruka,ryahoze ryitwa College Nyagasozi rikaba ryari ishuri rikomeye ariko bakaba bababazwa n’uko magingo aya ryangiritse, ku buryo ryahindutse imirima bahingamo imyaka itandukanye ndetse n’indiri y’abajura bayogoje abaturage.

Ibyo rero,abaturage babiheraho basaba ko ryakorwa neza byibura hagashyirwa ishuri rya tekinike imyuga n’ubumenyingiro dore ko muri uyu murenge wa Remera ntarihari, aho abana barinda kujya kwiga za Ngarama ndetse n’ahandi kure yabo.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko ibyatumye College Nyagasozi isenyuka ari ubwumvikane bucye bwa banyiraryo kuko ryari ishuri ryigenga,bityo ko ibibazo byakemutse ku buryo akarere kazafatanya na banyiraryo bakongera kuhashyira ishuri.

Naho ku byerekeranye n’iby’ishuri rya tekinike imyuga n’ubumenyingiro abaturage basaba,Minisitiri Gatabazi yabijeje ko agiye kubakorera ubuvugizi muri Minisiteri y’Uburezi.

Yagize ati "ikibazo cyari gihari ni icya banyiri shuri ryari ishuri ryigenga harimo n'ibibazo bijyanye n'uwo mutungo, ubu rero byarangije gusobanuka umutungo wabonye nyirawo kandi nyirawo agiye gufatanya n'akarere kugirango ishuri ryongere ritangire, ku bijyanye na TVET kubera ko nta TVET iri muri uyu murenge turasaba Minisiteri y'uburezi kugirango iyo TVET bayemere ijyeho hanyuma isubize ibibazo by'abaturage kandi turakurikirana ko bishyirwa mu bikorwa kuko nta mpamvu nimwe  batabona TVET kandi mu murenge wabo ntayihari".

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi izageza mu 2024,ni uko 60% by’abana biga mu mashuri yisumbuye bazaba biga amasomo ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro, naho 40% bakiga ubumenyi rusange. Ibi kandi bizajyana n’uko mu mirenge yose mu gihugu, hazaba harimo ishuri ry’ayo masomo.

Ibi abaturage bo mu murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo, bakaba bibuhuza no gusaba iryo shuri kuko abana babo bagikora urugendo bajya kwiga mu yindi mirenge.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Gatsibo

 Nov 10, 2022 - 08:34