MINALOC irasaba umujyi wa Kigali kubaka ibiro by'utugari mbere yo kubaka ibiro by'imirenge

Mu gihe abatuye mu mirenge imwe yo mu mujyi wa Kigali basaba Leta kububakira ibiro by’imirenge bijyanye n’igihe kuko ibyo bafite babona bidashyitse nkuko ndetse binashimangirwa n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu irasaba umujyi wa Kigali kubanza kwita ku kibazo cy’utugari tutagira ibiro, ndetse ngo buri kagari kagomba kuba kabonye ibiro mu gihe kitarenze imyaka ibiri.

kwamamaza

Hon. Barikana Eugène, Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda agaragaza ko mu mujyi wa Kigali hagaragara ubucucike bw’abakozi b’imirenge biturutse ku myubakire itajyanye n’igihe y’ibiro by’imirenge, bityo ngo ibi byabangamira imitangire ya serivise.

Yagize ati "imirenge itajyanye n'igihe tugezemo irahari, nubwo tuvuga ngo umubare uriyongera w'abakozi baziyongera bakorere he? ko uba ubona ubucucike buri muri iyo mirenge". 

Abatuye mu mujyi wa Kigali baravuga ko bababazwa no kubona iwabo imirenge ititabwaho, nyamara ngo imwe mu mirenge yo muri uyu mujyi ukaba n’umurwa mukuru w’u Rwanda babona ikeye bijyanye n’imyubakire, bityo ngo nabo bifuza ko ibi byagezwa iwabo.

Umwe yagize ati "usanga ahandi imirenge yarubatse inzu zigeretse, ubona ko bitunganye ariko twebwe umurenge wacu uracyari inyuma ntabwo utunganye". 

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, ntibuhakana iki cyuho, icyakora, Meya Pudence Rubingisa akavuga ko bigendana n’amikoro.

Yagize ati "ubu imirenge dufite mu mujyi uko ari 35 imirenge 9 niyo ifite ibiro ikoreramo bigendanye nibyo twifuza, mu ngengo y'imari tugiye kubaka indi 2, ni urugendo tukabihuza nibyo twifuza ariko n'ingengo y'imari".     

Ni ikibazo gisa n’ikidafitiwe igisubizo cya vuba kuko Eng. Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko imirenge itihutirwa, ahubwo ngo umwotso ugiye gushyirwa cyane mu kubakira ba Gitifu b’utugari ibiro, mu rwego rwo kurinda bamwe gukomeza kwangarana serivise igenewe rubanda.

Yagize ati "utugari twose tugomba kubakwa mu myaka itarenze 2 kandi dukwiriye kubikora tukubaka utugari mbere yuko twubaka ibindi dutekereza kubera ko imirenge byibura ifite aho ikorera, uturere dufite aho dukorera hatari heza ariko harahari, biradufasha kongera serivise tugabanya igihe abaturage bakoresha bajya gushaka serivise, bajya gushakira ahantu hatabaho". 

Kuba Ubucucike bwa serivisi mu cyumba kimwe mu biro by’inzego z’ibanze bikigaragara mu Rwanda, ni ibishobora gukururira bamwe mu bakozi bajya gukorera hanze y’ibiro kugira ngo bahunge ubwo bucucike buturuka ku nyubako z’ibiro zidahagije, bikaba byatuma abaturage batakirwa neza kandi byihuse, kimwe mu nzitizi za serivise inoze mu nzego z’ibanze.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Aug 16, 2023 - 08:35