Nyabihu: Urubyiruko rwahoze mu muhanda n’abakobwa babyariye iwabo bafashijwe kwiga imyuga barasaba ibikoresho

Urubyiruko rwahoze mu muhanda n’abakobwa babyariye iwabo bataruzuza imyaka 18 ,bafashijwe kwiga imyuga inyuranye barashimira ubuyobozi gusa bakavuga ko bagorwa no kubura aho bavana ibikoresho byo gushyira mu ngiro ibyo bize ngo babibyaze inyungu.

kwamamaza

Abarimo urubyiruko rw’abahungu rwahoze mu muhanda, n’abakobwa babyariye murugo bataruzuza imyaka 18 barishimira igitekerezo cyo gufashwa kwiga ibirimo ubwubatsi, ubudozi n’ibindi, ngo byatumye bahindurirwa ubuzima.

Iyi ntabwe uru rubyiruko rwishimira hari bamwe muribo bagaragaza ko kuba barangiza kwiga bakisanga hanze ntabikoresho byo kubafasha gushyira mu ngiro ibyo bize , ari imbogamizi ikomeye yo kubafasha gutangira ubuzima butandukanye nubwo bahozemo.

Umuyobozi w’ishuri ry’imyuga rya TVET rikorera mu mirenge 3 yo mu karere ka Nyabihu Twambazimana Emmanuel  nawe ashimangira ko nubwo hari byinshi byagezweho mu gufasha uru rubyiruko, hakiri imbogamizi zo kubura ibikoresho bihagije, ibituma nabo ubwabo bataguka.

Yagize ati imbogamizi duhura nazo nuko nk'urubyiruko urwinshi rurangiza nta bikoresho bityo rero nta bundi bushobozi dufite bwo kuba twabaha ibikoresho ngo bashyire mu bikorwa ibyo bize, n'abandi bafatanyabikorwa bajya baza ko baduhuza nabo kugirango turusheho kwaguka dutere imbere tugwize ibikoresho.   

Icyakora umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Simpenzwe Pascal arashimira uruhare rw’abafanyabikorwa b'akarere mu gufasha urubyiriko rwo muri aka karere akanizeza aba banyeshuri ko bazabafasha kubona ibikoresho kugirango ibyo bize bigire impinduka ku buzima bwabo.

Yagize ati tuzakomeza no kubaba hafi kugirango ibyo bize bitazabapfira ubusa, ibyo bize bigire impinduka ku buzima bwabo, ku buzima bw'imiryango yabo ndetse n'akarere muri rusange, tuzakora ibishoboka byose kugirango babone ibikoresho mu buryo bumwe cyangwa ubundi,mu nzira zose zishoboka ibikoresho bazabibona ariko na none twabagira inama yo kwishyira hamwe.    

Uretse kuba urubyiruko rusaga 800 rwiganjemo abahoze mu mihanda na bakobwa babyariye murugo, abeshi ubu bafite ubumenyi bigishijwe ariko bakigowe no kubyaza umusaruro ubwo bumenye bahawe kubera kubura ibikoresho,  hari n’abagaragaza ko kubera ubwinshi bw’abanyeshuri biga muri aya mashuri bigora ko biga neza kubera ko bahurira ku mashini ari benshi, bagasaba ko n’amashuri nkaya yajya arebwa kugirango abayarangizamo basohokemo bafite ubushobozi buziguye bwo guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo.

Aba banyehuri bari kuvuga ibi kandi mugihe hari n’ingero zigaragara hirya no hino z’abakurwa mu zindi ngeso bari barimo bakajya kwigishwa imyuga nkiyi gusa basohoka bakabura uko bayibyaza umusaruro bamwe bagasubira muri izo ngeso.

Emmanuel Bizimana Isango Star Nyabihu

 Sep 12, 2022 - 08:15