Mu kwezi kumwe hazaba hashyizweho amabwiriza azifashishwa n’inkiko

Nyakubahwa Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo avuga ko mu kwezi kumwe hazaba hashyizweho amabwiriza azifashishwa n’inkiko zica imanza zifitanye isano n’inyungu zo mu rwego rw’ibigo by’imari, ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu mwiherero w’abacamanza bo mu rukiko rw’ikirenga , nurw’ubujurire n’abakora mu rwego rw’imari bungurana ibitekerezo ku ishyirwaho ryaya mabwiriza azifashishwa hacibwa imanza zirebana n’inyungu ku nguzanyo.

kwamamaza

Kuri uyu wa kane, hatangijwe umwiherero w’iminsi 2 uhuriwemo n’abacamanza b’urukiko rw’ikirenga n’urw’ubujurire, impuguke mu mategeko ziturutse muri Kaminuza y’u Rwanda, n’impuguke mu by’ubukungu ziturutse muri banki nkuru y’u Rwanda haganirwa ku ishyirwaho ry’amabwiriza azifashishwa n’inkiko zica imanza zifitanye isano n’inyungu zo mu rwego rw’ibigo by’imari.

Dr. Faustin Ntezilyayo, Perezida w’urukiko rw’ikirenga avuga ko mu kwezi kumwe gusa aya amabwiriza azifashishwa n'inkiko zica imanza zifitanye isano n'inyungu zo mu rwego rw'ibigo by'imari azaba yashyizweho, ndetse agatangira gukoreshwa.

Yagize ati "hari amategeko amwe atabivuga ku buryo butomoye, umucamanza ntashobora kudaca urubanza cyangwa kudakemura ikibazo cyamushyikirijwe kubera yuko nta mategeko abiteganya, urukiko rw'ubujurire n'urukiko rw'ikirenga ni inkiko zitanga umurongo izindi nkiko zigomba kugenderaho, haraho byagaragaraga ko byashobora kubusanya kandi bikaba atari byiza mu rwego rwo gutanga ubutabera buboneye".

Yakomeje agira ati "turava hano dushyiraho amabwiriza tuzajya dukurikiza noneho azafashe ari abacamanza muri izi nkiko ariko na none ibyemezo dufata izindi nkiko zo hasi ziba zigomba kubyubahiriza, amabwiriza agomba kuboneka mu gihe cya vuba kubera yuko dufite imishinga,umushinga wayo mabwiriza urahari icyo twari dukeneye gusa ni ingingo nkeya twagirango tunoze dukurikije ibiganiro turi mu kugirana ahangaha, noneho iyo ngingo tuzishyiremo noneho amabwiriza ashobore gusohoka, twizera yuko mu kwezi gutaha amabwirizwa yagombye kuba akoreshwa".         

Nsabimana Gerard, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera abaguzi ba serivisi z’imari muri banki nkuru y’u Rwanda, avuga ko ishyirwaho ry’aya mabwiriza ari inyungu ku basaba serivisi mu bigo by’imari kuko akenshi imyanzuro ifatwa n’inkiko hari ubwo ishingira ku nyungu zama banki gusa.

Yagize ati "hagiyeho itegeko rishinzwe kurengera umuguzi wa serivise z'imari, mbere hatarajyaho ayo mabwiriza cyangwa se izo ngingo z'itegeko, umucamanza yaricaraga akiga ikirego akareba icyemezo cyafatwa ariko ubungubu ubwo hagiyeho itegeko n'amabwiriza yo kurishyira mu bikorwa hari icyo bisobanura ku bijyanye n'uko ibiguzi bicibwa umuguzi wa serivise z'imari bigomba kugenwa".

Yakomeje agira ati "muri rusange icyo itegeko rivuga nuko banki nkuru y'u Rwanda ntabwo igena ibiciro ariko hari amabwiriza abigenga yashyizeho, icyambere nuko  ibyo biguzi bigomba kuba umukiriya abizi bigashyirwa ahagaragara aho ikigo gikorera cyangwa se ku mbuga za murandasi z'icyo kigo hanyuma iryo tegeko ryagiye rishyiraho nk'ibiguzi ntarengwa, amabwiriza rusange yagiyeho mu kwezi kwa 11 umwaka ushize avuga yuko utagakwiye gucibwa ibiguzi wajya gufunga konte yawe nta mafaraga ushobora gucibwa".        

Aya mabwiriza aje gukemura ikibazo cy’inyungu zishobora gucibwa umuntu wari ufite inshingano yo kubahiriza amasezerano ajyanye n’amafaranga, nashyirwa mu bikorwa kandi hazarengerwa inyungu z’umuguzi wa serivisi n’izicyigo cy’imari.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Jan 13, 2023 - 07:06