
Musanze: Umuryango wimuwe hafi ya Bisate Lodge ngo utaribwa n'inyamaswa ugiye kuhasubira
May 7, 2025 - 16:42
Hari umuryango w'abantu 6 wo mu murenge wa Kinigi bari bimuwe n'ubuyobozi bakuwe mu nkengero za Bisate Lodje ngo barindwe kuribwa n'inyamaswa zo mu ishyamba ariko uravuga ko umaze amezi arenga 6 utishyurirwa ubukode wasezeranyijwe. Uyu muryango uvuga ko ugiye gusubira aho hashyira ubuzima bwabo mu kaga. Ubuyobozi bw'akarere ka Musanze ari nabwo bwari bwafashe icyo cyemezo, buvuga ko bugiye gukorana n'umurenge bugakemura icyo kibazo.
kwamamaza
NYIRANSABIMANA n'umuryango we w'abana batanu nibo bimuwe muri iri shyamba riri mu mbibi za Hotel yitwa Bisate Logde iherereye mu kagali ka Kaguha mu murenge wa Kinigi wo mu karere ka Musanze. Uyu muryango wari wimuwe nk'uko n'abandi byari byagenze kugira ngo batazaribwa n'inyamaswa kuko bari bamaze kuzikanga kenshi.
Gusa agaruka ku buzima bari babayeho, yabwiye Isango Star ati:" ni mu mashyamba! imbogo yarazaga ikibera nk'aha nuko umwana akagaruka ati 'dore imbogo!' Twarazibonaga tukirukira mu nzu. Kugira ngo hano mpimuke, mpave, inama yarateranye harimo abayobozi na Meya w'Akarere nuko tuvuga ikibazo cyacu, ubwo Meya nk'umubyeyi utureberera aba aravuze ati' uyu muturage arabangamiwe, mu minsi ibiri abe yavuye iriya ruguru'. Koko byabayeho."

Ubu uyu muryango umaze ameze atandatu utishyurirwa ubukode bw'inzu bakodesherejwe n'ubuyobozi.
Nyiransabimana ati:" kugeza ubu, ntibarishyura. Ngiye ku Kagali, umudamu aje ati none ko amafaranga ataragera kuri compte, bite? Ubu hashize amezi 6 ntarishyurirwa. Nyir'inzu ni ukuza ati 'uramvira mu nzu!' Nkamwinginga nkamutakambira nti' mbabarira'."
Mugihe uyu mubyeyi yaganiraga n'umunyamakuru, abana nabo bamuhingutseho babirukaniye kubura amafaranga yagenwe ku ishuli bigaho.
Umwe yagize ati:" yego baranyirukanye. Banyirukaniye mineral nayo kurya. Ni 19 500Fr."
Uretse kuba barabuze aho bakura amafaranga yo kwishyura ubwo bukode, banagaragaza ko abandi baturage bimuwe babanje kugurirwa na Bisate Lodge igiye kuhagurira hotel.
Nyiransabimana avuga ko we yabuze uko yishyurwa bitewe n'ibyangombwa by'ubutaka ahuriyeho n'uwo bashakanye umaze imyaka irenga 8 mu gihugu cya Uganda.
Ati:" nasabaga kunyishyura nk'umuntu wasezeranye. Umuntu wasezeranye, iyo umugabo adahari yafata amafaranga kuko naza ninjye azabaza nk'umugore twasezeranye. Ntabwo yabarega, ni njye yarega! Nkuko atanagaruka."

Nyiransabimana avuga ko bimaze kumurenga kuburyo agiye gusubira gutura muri iri shyamba kuko yabuze ahandi yajya.
Ati:" niyo namwambura ni ukuvuga ati 'mvira mu nzu'. Uretse kugaruka aha, nta kindi."
Abaturanyi bahoze baturanye nawe baramusabira ko yafashwa ibishoboka akava mu rusisiro rukikijwe ninyamaswa.
Umwe yagize ati:" Leta ntabwo yabura icyo ibafasha. Ariko kuba umuntu yaba amezi atanu mu gisagara kimeze gutya aba ari ikibazo."
Icyakora umuyobozi w'akarere ka Musanze, NSENGIMANA Claudien, avuga ko bagiye kuvugana n'umurenge bagashakira hamwe igisubizo cy'ikibazo cy'uyu muryango. Avuga ko haherwa ku kumwishyurira ubukode bw'inzu basezeranyijwe ndetse no kureba uko yabona ingurane z'aho yimuwe.
Yagize ati:"ndumva iyo nama ari njye wawiyoboye. Icyo kiroroshye, niba ari twe twamwimuye ntabwo ari ikibazo, reka mbaze gitifu w'umurenge impamvu bataramwishyurira. Naho ikijyanye no guhabwa ingurane mugihe umwe yabuze, turebe, twumve icyo amategeko abiteganya."
Si aba gusa bimuwe muri izi nkengero za Bisate Lodje, uretse ko abandi kuva mu biganiro no kwishyurwa byagenze neza. Ubu hari uruzitiro rw'ishyamba ry'inzitane rikorerwamo ibikorwa bya hoteli.

Uretse inzu y'uyu muryango isigayemo nayo ishaje cyane; abaturanyi, abahisi n'abagenzi ntibahwema gutabariza uyu muryango ngo nawo wimurwe utazagaruka ukaribwa n'inyamaswa zo mu ishyamba.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- Kinigi mu karere ka Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


