Minisiteri y’uburezi irasaba abarezi hamwe n’inzego zibanze gufatanya mu kurinda abana gusiba ishuri

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda irasaba abarezi hamwe n’inzego zibanze gufatanya mu buryo bwo kurinda abana gusiba ishuri aribyo bivamo kurivamo burundu.

kwamamaza

Inama ngaruka mwaka yaguye y’uburezi ihuza abakozi bakora mu nzego zose z’uburezi mu mujyi wa Kigali guhera ku bayobora ibigo by’amashuri kugeza ku bakozi b’umujyi wa Kigali bashinzwe uburezi.

Pudence Rubingisa umuyobozi w’umujyi wa Kigali atangiza iyi nama.

Yagize ati"Ni inama ngaruka mwaka ikaba ari inama igamije kubaka ndetse no gushaka ibisubizo birambye ku burezi bifite ireme, uburezi bugera kuri bose, turasuzumira hamwe bimwe mu bibazo bicyugarije ireme ry'uburezi mu mujyi wa Kigali ariko tunareba n'izindi ngamba zafatwa kugirango tubinoze ari nako twimiriza imbere uburezi bwa buri mwana wese".    

"Ni ukugirango dusubize amaso inyuma ibyo tumaze gukora aho tubona hagomba gushyirwa imbaraga, tukarebera twese hamwe uruhare rwa buri wese, ari umubyeyi, ari umuyobozi, ari umwarimu".  

Kimwe n’ibindi bibazo bitandukanye byagarutsweho aha ni ikibazo cy’abana basiba ishuri ntibakurikiranwe nyamara aribyo bivamo guta ishuri burundu ibyo ngo ariko biterwa n’imiterere y’imirimo n’ukwimuka kwa hato na hato mu batuye mu mujyi wa Kigali ibyo Dr. Valentine Uwamariya Minisitiri w’uburezi asaba ko inzego z’ibanze n’abayobozi b’amashuri bagomba gukurikirana.

Yagize ati "niba ababyeyi bimutse bikaba ngombwa ko n'abana bajya ku rindi shuri ni ngombwa yuko umuyobozi w'ishuri waho umwana yavuye akurikirana akamenya ko koko wa mwana hari irindi shuri yagiyeho bahagana amakuru na ryarindi yagiyeho akabanza akamenya ngo umwana avuye ku kihe kigo kugirango hazabeho gukurikirana abana batazabuzwa amahirwe yo kwiga". 

Mu bijyanye no gusiba kw’abanyeshuri umunsi ku munsi mu mujyi wa Kigali mu mwaka ushize mu mashuri abanza ubwitabire bwabaga buri kuri 98.8 % mu mashuri yisumbuye 98.7% naho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ni kuri 98.7%.

Muri uyu mwaka w’amashuri 2022-2023 ubwitabire bw’abanyeshuri mu mashuri abanza bwari kuri 99.2%, ayisumbuye ni kuri 99.3%, ay’imyuga n’ubumenyingiro ubwitabire bw’abanyeshuri umunsi ku munsi bwari 99.3 aho inzego zisaba imikoranire kugirango icyo cyuho cy’ababa batabonetse mu ishuri bajye bakurikiranwa hamenyekane impamvu kuko nibo bavamo abata ishuri bya burundu.

Gusa aha muri iki gikorwa hanahembwe ibigo by’amashuri byitwaye neza mu bugenzuzi butandukanye byakorewe.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 24, 2023 - 08:48