Hari benshi batarasobanukirwa n’akamaro k’ubwishingizi ku bihingwa n’amatungo

Hari abaturage bagaragaza ko abenshi batarasobanukirwa n’akamaro k’ubwishingizi ku bihingwa n’amatungo. Baravuga ko kugeza ubu hari benshi bumva ko ubwishingizi ari ubw’abifite nabwo bugatangwa ku nyubako, ibinyabiziga cyangwa indi mitungo, nyamara ngo nabo nyuma yo kubona ko ibiza bibangiriza kenshi, begerewe bakigishwa bagana iyi nzira.

kwamamaza

Mu mwaka wa 2019, nibwo Leta y’u Rwanda yatangije gahunda ya "Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi" y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi na Gahunda ya 4 yo kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi, gahunda kugeza ubu ikorera mu turere twose tw’igihugu, nyamara ngo abayigana bo baracyari bake nk’uko hari abahinzi n’aborozi babigarukaho.

Umwe yagize ati "twari dusanzwe tuzi ko ubwishingizi bubaho ari ubw'ibinyabiziga n'ubw'amazu, tuziko ari iby'abantu babandi bakize bo hejuru, hakwiye ubukangurambaga noneho bakajya bashishikariza abanyarwanda bose bakamenya ubu bwishingizi agaciro kabwo".

Undi yagize ati "ubwishingizi bw'imyaka bwo tubumenye vuba aha kera ntabwo bwajyaga bubaho, abaturage benshi nta makuru babufiteho kireka nkaha mu gishanga baba baje bakatwegera, hakenewe ubukangurambaga mu baturage, buri muntu wese akaba abizi ko mu gihe ahinze agomba kugira ubwishingizi bw'imyaka ye n'amatungo".

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ngo kuva iyi gahunda itangiye hari abayumvishe barayitabira, nk’uko bwana Joseph Museruka, Umuyobozi wa gahunda ya Leta y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo ikorera muri MINAGRI abigarukaho, ariko ngo ntabwo ubwitabire buhagije, gusa ngo ingamba zirahari.

Yagize ati "ntabwo ubwitabire buhagije kubera ko tuba twifuza ko abahinzi bose bahinga bafite ubwishingizi ariko ubona ko imibare ijyana nuko ubukangurambaga bugenda bwiyongera umunsi ku munsi abahinzi n'aborozi babwira abandi ibyiza by'ubwishingizi".

Yakomeje agira ati "Leta yashyizemo imbaraga aho ubu ubwishingizi bwagiye mu mihigo y'uturere kandi ni inzira nziza tubona ko igenda itanga umusaruro. Abatari mu makoperative turakoresha inzira y'abafashamyumvire ku rwego rw'umudugudu badufashe kwigisha abahinzi n'aborozi".   

Kuva mu kwezi kwa Kane kwa 2019 iyi gahunda itangijwe mu Rwanda kugeza ubu, ikora ku bihingwa birimo umuceri, ibigori, imiteja, urusenda, ibirayi, imyumbati, soya n’ibishyimbo, naho ku matungo ikora ku nka , inkoko, ndetse n’ingurube. 

Kuva gahunda ya Tekana yatangira kugeza ubu yitabiriwe n’abahinzi 412,376 n’aborozi 28,914 mu gihe Hegitari 90,029 z’ubuso bw’ibihingwa zimaze kujya mu bwishingizi.

Ni mu gihe kandi mu myanzuro 13 y’inama y’igihugu y’umushyikirano ya 18, uwambere urebana no kunoza ingamba zo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ufite ingingo zirimo gushishikariza abahinzi n’aborozi kwitabira ubwishingizi bw’imyaka n’amatungo.

Kuba iyi gahunda itaraganwa n'umubare munini mu bahinzi n'aborozi ni ibisaba imbaraga inzego bireba kongera ubukangurambaga bugenewe aba kugirango babyitabire kubwinshi. 

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Aug 2, 2023 - 08:42