
Musanze: “nubwo ruswa yagabanutse, abazayijandikamo ntibazihanganirwa”: Urwego rw’umuvunnyi
Dec 11, 2023 - 11:00
Urwego rw’umuvunyi ruravuga ko nubwo ibipimo bya Ruswa mu Rwanda bigaragaza ko iri kugenda igabanyuka, idakwiye kujenjekerwa namba kandi ko uwariwe wese uzayijandikamo atazihanganirwa. Ibi byagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa wizihirijwe mu karere ka Musanze mu mpera z’icyumweru gishize.
kwamamaza
Ubushakashatsi bwa TI-Rwanda bugaragaza uko ruswa ihagaze mu mwaka w’2023, bwagaragaje ko abanyarwanda 13% babona ruswa iri ku rwego rwo hejuru mu gihugu.
Ni mu gihe ababona ko iri ku rwego rwo hasi ari 50.84%, naho abandi 17% bakabona iri ku kigero kiringaniye.
Gusa mu bice bitanduka by’igihugu, hari ingero zivugira z’abakwa ruswa mu nzego zinyuranye batayibona bikabavutsa bwinshi.
Umuturage umwe wo mu karere ka Musanze, yabwiye Isango Star ko “ ati Mudugudu ati tujyamane, nuko ndiyangira ! ubwo bamaze kuntora ngomba guhabwa Girinka nuko umugabo aranga!”
Undi ati: “ yateye umugore inda ayibyaramo umwana kuva yamubyara baramutoteza….”
“ naragendaga nagera mu nzira, ati hari ibintu unarampa! Ndabyanga. Ari koko ibihumbi 3 uranyanze? Nti ese ndajya gukora ibyo bibi….”
Gusa ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa wizihirijwe mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, harebwe ibyagezweho mu myaka 20 ishize hemejwe amasezerano y’umuryango w’abibumbye agamije kurwanya Ruswa.
Nubwo ibipimo bigaragaza ko ruswa yagabanyutse muri icyo gihe, kuko ugereranyije umwaka w’2000 n’aho U Rwanda rwari ku mwanya wa’100 mu ruhando rwo kurwanya ruswa, ubu rukaba ruri ku mwanya 54 ku rwego rw’isi.
NIRERE Madeline; Umuvunyi mukuru, avuga ko uwo ariwe wese atazihanganirwa ku cyaha cya Ruswa.
Ati: “ ariko ni isomo ku bandi kuba ruswa itihanganirwa mu gihugu cyacu, waba umuyobozi mukur, waba minisitiri…icya ngombwa ni uko ruswa itihanganirwa mu gihugu cyacu. Uwayirya wese cyangwa iwagira uruhare mu kuyirya cyangwa mu kuyitanga, yaba umuyoobozi cyangwa undi wese arakurikiranwa ndetae akabihanirwa n’amategeko.”

Judith UWIZEYE, Minisitiri muri Perezidance, avuga ko abanyarwanda bose bakwiye kumva ko ruswa aricyasha gikomeye, kuyirwanya bose bakabigira Umuco.
Ati: “kumva umuco warwanya ruswa uba umuco. Umuco uvuga ngo buri munyarwanda wese yirinda gutanga ruswa, aho ayibonye yihutira gutanga amakuru kandi amakuru atanzwe arabyara umumaro, igahanwa.”
Mur’iki gihe, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu karere ka Africa y’Iburasirazuba, urwa 4 muri Africa mu bihugu birwanya Ruswa.
Icyerekezo cy’u Rwanda ni uko mu myaka 26 iri mbere azaba ari igihugu cya mbere mu kurwanya ruswa, ni ukuvuga mu cyerekezo 2050.
@Emmanuel BIZIMANA /Isango Star- Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


