Ubushakashatsi ku miyoborere bugaragaza ko hari ahakenewe imbaraga

Ubushakashatsi bwa 10 ku miyoborere mu Rwanda, bugaragaza ko n'ubwo hari intambwe igenda iterwa muri rusange, hakiri ahakenewe imbaraga nko mu kuzamura imibereho y’abaturage, n’imitangire ya serivise, n’ahandi.

kwamamaza

Nyuma yo kumurika icyegeranyo cya 10 cy’ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda kizwi mu rurimi rw’Icyongereza nka “Rwanda Governance Scorecard (RGS) gikorwa n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB).

Dr. Usta Kaitesi, umuyobozi mukuru wa RGB, aravuga ko n’ubwo hari intambwe igenda iterwa, hakiri ahakenewe imbaraga.

Ati "hari ibigomba kwitabwaho cyane, gahunda zo gukura abantu mu bukene no kwita ku bafite ubumuga, ntabwo izo serivise zihuta nkuko bikwiye mu mitangire ya serivise, ubona bikwiriye kwihuta kurushaho ku birebana n'uburezi, ikoranabuhanga rifite ibyo ryazamutseho cyane ariko kubera ko riri gukoreshwa n'abantu benshi, birasaba ko rishyikirizwa bose ari mu giciro ari no mu mikorere, nitumara gutanga raporo yacu mu nteko bizajya kuganirizwa n'inzego kugirango abantu barebe aho badakora neza bashobore kunoza kurushaho".   

Nubwo biri uko ariko, kuri Hon. Ntezimana Jean Claude umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, akaba n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka Democratic Green Party, avuga ko aho bigaragara ko hasubiye inyuma bitaba bikwiye.

Ati "haba hagamijwe ku guhora twigira imbere ku buryo nta gusubira inyuma, nibura waguma aho wari uri aho kugirango usubire inyuma". 

Kubirebana no kunoza ibitaranozwa, Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, arasaba ubufatanye bw’inzego zose, ndetse ngo bimwe bifitiwe ingamba.

Yagize ati "abafite ubumuga hari gahunda ihari kubamenya bose gusa yaratinze, ubu uyu mwaka birimo gukorwa noneho bagafashwa dukurikije ibyo bakeneye, ibyo kurwanya ubukene dufite gahunda nshya yo kurwanya ubukene, ni gahunda igamije cyane cyane gufasha abaturage kuva mu bukene ariko babigizemo uruhare, mu mitangire ya serivise ntabwo ari inzego z'ibanze gusa buri munyarwanda asabwa ko serivise atanga ayitanga neza ku buryo uwo ayihaye yishima".      

Ubushakashatsi ku bipimo by’imiyoborere mu Rwanda, bukorwa hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu gihugu mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Kuri iyi nshuro yabwo ya 10, ubu bushakashatsi bwongeye kugaragaza ko inkingi y’umutekano iri ku gipimo cya 93.63% bituma ikomeza kuza ku isonga kuva ubu bushakashatsi bwatangira gukorwa bitewe ahanini n’icyizere abaturage bagirira inzego z’umutekano, mu gihe inkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage ariyo yaje inyuma n’amanota 75.51% bitewe ahanini n’imbogamizi zikigaragara muri gahunda zo kwita ku mibereho y’abafite ubumuga no guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Nov 1, 2023 - 17:44