Musanze-Muko: Kutagira ibikorwaremezo bituma abasenyewe n’ibiza batoroherwa no kugeza ibikoresho by’ubwubatsi mu masite yo kwimukiramo.

Abasenyewe n’ibiza bo mu murenge wa Muko bahawe amasite yo kwimukiramo baravuga ko bari kugorwa no kubona uko bahageza Ibikoresho by’ubwubatsi ndetse bakanabura amazi yo kubakisha. Bavuga ko ibyo biterwa no kuba nta bikorwaremezo nk’imihanda n’amazi birahagera. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bugiye kubafasha kuhageza amazi, mugihe imihanda isaba kubanza kumvikana.

kwamamaza

Abasenyewe n’ibiza bari batuye mu murenge wa Muko nuko bakaza gutuzwa ahadashobora gushira ubuzima bwabo mu kaga haherereye mu kagali ka Cyogo ko mur’uyu murenge, bavuga ko bari kugorwa no kuhubaka kubera ko bitoroshye kuhageza ibikoresho.

 Bavuga ko iki kibazo bagiterwa no kuba nta mihanda ihagera ndetse no kuhageza amazi bikaba bigoranye cyane bitewe nuko nta migezi ihari hamwe n’ibindi bikorwaremezo by’ibanze.

Umwe muribo waganiriye n’Isango Star, yagize ati: “ariko nta mihanda iriyo! Hakenewe umuhanda. Nta mazi , yewe nta n’amashanyarazi! Uretse ko bakeneye umuhanda kugira ngo imodoka zijye zijyana itaka zigereyo. Nibawukore unoge umere neza kuko hagiye kuba umudugudu w’icyitegererezo.”

Undi ati: “ ariko aho hantu nta butaka bwo kubaka buhari! Ni ukuvuga ngo ubutaka bwaho ni ubutaka bw’urukoro, bw’ibirunga, ntabwo wabwubakisha. Kugira ngo ubutaka buhagere, rero bisaba ko dutereza abantu, bakabwikorera ku mitwe bagakora urugendo rw’ibirometero bibiri, bitatu kugira ngo babugeze ahantu ugiye kubaka.”

Basaba ko bakwegerezwa ibikorwaremezo by’ibanze muri ako gace bagiye guturamo kuko kubona uko bahubaka bikigoranye cyane.

Umwe ati: “Turasaba uduhanda kuko niba nubatse inzu , iryo taka natereza imodoka ikamenera aho ngaho. N’amazi bayahageze kuko niba nubatse iyo nzu mba nzi ngo ndakata icyondo, niba n’agasima ndagashyiraho…ariko amazi abe ari hafi aho.”

“ ikintu kitugoye cyane cyane ni umuhanda!”

RAMULI Janvier; Umuyobozi w’akarere ka Musanze, avuga ko bagiye kubafasha kuhageza ibikorwaremezo by’amazi n’ibindi, ariko imihanda bisaba kubanza kumvikana kugira ngo babone amasambu bayinyuzamo.

Yagize ati: “hari uko twabobpnye natwe koko, ikibazo cy’amazi gikenewe …ariko igikorwaremezo cy’amazi twabafasha. Ariko icyo cy’imihanda, ku bufatanye nabo kuko urumva bisaba n’ubundi ubutaka bw’abaturage. Noneho bamwe bakavuga bati reka dutange ubutaka bwacu ducemo umuhanda bitewe nuko wenda tumaze kuba benshi ahantu. Wenda basaba n’ubufasha nuko tukajyamo tukabafasha muri ubwo buhuza ariko.”

Muri abo bahuye n’ibiza, abafite ubushobozi bwo kwiyubakira nibo bari kugenda baza gutura muri ako gace, ariko nabo bakagaragaza ko kutahabona ibikorwaremezo by’ibanze birimo nk’imihanda n’amazi bikomeje kubabera inzitizi ikomeye.

Benshi muribo bari batuye mu murenge wa Muko, amazu yabo yarasenyutse ndetse bavuga ko bacumbikiwe  mugihe batarubaka.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star- Musanze

 Jul 11, 2023 - 09:46