Hari abataka umushahara utajyanye n'ibiciro ku isoko

Mugihe kuri uyu wa mbere u Rwanda rwifatanyije n'isi yose mu kwizihiza umunsi w'umurimo, hari bamwe mu banyarwanda bavuga ko bakibangamiwe n'ubushomeri ndetse n'abagize amahirwe yo kubona akazi bagahembwa umushahara utajyanye n'ibiciro ku masoko.

kwamamaza

Kuri uyu wa mbere, ku munsi mpuzamahanga w'umurimo, hari abakora mu nzego z'abikorera batashatse kugaragaza amasura yabo, babwiye Isango Star ko babona uyu munsi ureba cyane abakozi ba Leta. Ngo uretse kuba hari benshi badafite umurimo, na bake mu bakora ntibahembwa ibihuye n'ibiciro biri ku isoko.

Ibi birahura n'ibiri mu itangazo ry'ihuriro ry'amasendika y'abakozi mu Rwanda (CESTRAR), ryo kuri uyu munsi w'umurimo, risaba Leta kwita ku kibazo cy'imishahara, harimo no kunoza igipimo cy' umushahara fatizo.

Nyamara Mwambari Faustin, Umunyamabanga uhoraho w'agateganyo muri Minisiteri y'abakozi ba Leta n'umurimo akaba n'umuyobizi w'ishami rishinzwe guteza imbere umurimo avuga ko itegeko rigena umushahara fatizo ritaranozwa kuko hari ibikiri kwigwaho, ariko ngo abakoresha barasabwa kuzirikana gusaranganya inyungu n'abakozi babo.

Yagize ati "turasaba ko habaho ibiganiro rusange hagati y'abakozi n'abakoresha bakareba imbogamizi zihari, bakareba igisabwa kugirango hatezwe imbere umurimo, abakoresha bagire uruhare mu kongera ubushobozi n'ubumenyi bwabakozi babashe guteza imbere ibigo byabo[........ ], itegeko rigenga umushahara fatizo hari ibisabwa kugirango bibeho, harimo kureba ku isoko ry'umurimo uko rihagaze, kureba ku biciro n'umusaruro". 

Buri mwaka tariki ya 1 Gicurasi, hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umurimo, hazirikanwa iterambere ryawo, inzitizi zikiwubangamiye n’ingamba zigamije kurushaho kunoza umurimo n’iterambere ry’abawukora.

Muri uyu mwaka umunsi w’umurimo wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti turusheho guteza imbere ubumenyi n’umurimo unoze byo nkingi y‘iterambere rirambye

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 May 2, 2023 - 07:20