Abafite ubumuga bwo kutabona bahura n'imbogamizi zirimo guhutazwa iyo bagenda mu muhanda

Abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko abaturage b'u Rwanda bakwiye gusobanukirwa inkoni yera neza, kuko kugeza ubu usanga iyo bagenda mu muhanda bagihutazwa n’abanyamaguru cyangwa abatwaye ibinyabiziga akenshi babima inzira kandi babibona ko bafite ubumuga bwo kutabona rimwe na rimwe byanavamo gukora impanuka.

kwamamaza

Inkoni yera, ni igikoresho cy’ibanze ku bafite ubumuga bwo kutabona kuko bayifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi igihe bacyeneye kujya ahantu, abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko nubwo bayicyenera cyane bikiri ikibazo kuba abanyarwanda benshi nta makuru bayifiteho, ibituma bahutazwa igihe bari mu muhanda.

Umwe yagize ati "ibibazo duhura nabyo hari abantu baba badasobanukiwe neza uburyo iyi nkoni ikora cyangwa umumaro wayo ugasanga hari abaguhutaza, iyo mfite iyi nkoni bimfasha kugenda neza mu muhanda nta kibazo wenda nakumva mfite kuko iyo mfite iyi nkoni na buri wese akaba azi umumaro wayo ntabwo nshobora kuba nagwira ikintu cyangwa se imodoka ngo ingonge".

Undi yagize ati "inkoni yera idufasha ibintu byinshi cyane kuko iyo urimo kugenda ukagera nk'ahantu hari ikintu nk'icyuma cyangwa ikintu gishinze nk'ipoto n'ibindi bitandukanye, inkoni iyo uyikojejeho urabyumva ukagerageza kwitonda, imbogamizi zo ni nyinshi cyane hari n'igihe uhura n'umuntu mu nzira mugahura akureba kandi arabona ko ufite inkoni bikarangira arimo akugonga, waba uri mu muhanda ugiye nko kwambuka imodoka zigakomeza zikagenda". 

Ubuyobozi mu ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutabona buvuga ko ubukangurambaga buri gukorwa kuri iyi nkoni nicyo imariye abafite ubumuga bwo kutabona, nkuko bisobanurwa na Dr. Donatilla Kanimba, umuyobozi nshingwabikorwa w’ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutabona (Rwanda Union Of The Blind).

Yagize ati "impamvu twateguye iki gikorwa ni ukumenyekanisha inkoni yera kubera ko nubwo ari inshuro ya 14 duteguye iki gikorwa ni hahandi turacyahura n'imbogamizi zituma tubona ko inkoni yera ntabwo iramenyekana, ntabwo iramenywa n'abantu bose bagenda imihanda mu Rwanda cyangwa se n'abaturage bose mu Rwanda". 

Ubukangurambaga buri gukorwa bukubiye mu cyumweru cyahariwe kuzirikana akamaro k’inkoni yera, hagamijwe guha agaciro abafite ubumuga bwo kutabona no kumvisha abaturage icyo ivuze.

Ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutabona ryagaragaje ko iyi nkoni yera ari nk’ijisho ku bafite ubumuga bwo kutabona.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Nov 10, 2022 - 06:52