RIB iraburira abitwaza ijambo ry'Imana bakambura abantu utwabo

Nyuma y’uko bigaragaye ko hari bamwe mu biyita abakozi b’Imana bitwaza ijambo ryayo bagacucura abaturage bakoresheje uburiganya, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruravuga ko bamwe muri aba bakoresha uburyo bwo kwihesha umutungo w’undi mu buryo bw’uburiganya ari icyaha kitazihanganirwa.

kwamamaza

Hashize iminsi hirya no hino mu gihugu humvikana ubwambuzi bushukana mu nsengero zitandukanye aho hari bamwe mu bitwa abakozi b’Imana bahagaritswe mu nsengero abandi barafungwa.

Bamwe mu bantu batandukanye baganiriye na Isango Star bavuga uko babona iki kibazo cy’abiyita abakozi b’Imana kandi bagamije gucucura abaturage binyuze mu ijambo ry’Imana, benshi bahuriza ku kuba ibyo babahanurira aba ari ibinyoma gusa.

Umwe yagize ati "nari ntwite arambwira ngo Imana igiye kumpa umwana w'umuhungu w'igitangaza, nyuze mucyuma bambwira ko ari umukobwa njyiye no kubyara mbyara umukobwa".  

Nyuma y’uko abaturage bagaragaje aka kaga bahura nako bakorerwa n’abiyita abakozi b’Imana, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko bahagurukiye abantu nkaba kuko ari icyaha nkuko bivugwa na Col. Jeannot Ruhunga umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.

Ati "ntabwo ushobora kujya hariya ngo ufatirane ibibazo cyangwa imyumvire mike y'abaturage utangire ubakureho utwabo kumugaragaro, ibyo bintu ntabwo ari ibintu iguhu cyareberera kuko ni ubwambuzi bushukana kandi ni icyaha amategeko yacu ahana".   

Mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda, ingingo ya 174, rivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Oct 10, 2023 - 15:20