Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barasabirwa gukorera perimi

Nyuma y’uko hagaragajwe ikibazo cy’uko bamwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bifuza kuba nabo bajya bakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International ishami ry’u Rwanda, uravuga ko bari gukora ubuvugizi kugirango aba nabo bahabwe uburenganzira bwo gutwara.

kwamamaza

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International ishami ry’u Rwanda, ugaragaza ko abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bashobora gutwara ibinyabiziga kuko n’ahandi bikorwa kandi ntibiteze ikibazo.

Appolinaire Mupiganyi umuyobozi nshingwabikorwa w’uyu muryango ati "kubona amahirwe yo gutwara imodoka by'umwihariko babandi batumva ntibavuge twasanze ko mu bindi bihugu bishoboka binakorwa, twakoraga ubuvugizi ko natwe mu gihugu cyacu hasesengurwa uko amategeko yabaha ubwo burenganzira".     

Bamwe mu bayobozi batandukanye bavuga ko iki gikorwa cyakwigwaho neza kigashyirwa mu bikorwa.

ACP Teddy Ruyenzi, Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage wari witabiriye ibiganiro byateguwe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International ishami ry’u Rwanda, avuga ko ari ibyaganirwaho ariko biramutse bikozwe bitatera ikibazo.

Raporo y’umuryango w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ku isi igaragaza ko abantu basaga miliyoni 70 ku isi bafite ubu bumuga, 80% bakaba batuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Nov 21, 2023 - 15:52