Haribazwa impamvu imishinga yo kugabanya ibicanwa idindira

Abadepite mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda barasaba ko imishinga ijyanye no kugabanya inkwi hakongerwa ibindi bicanwa bitandukanye yajya ibanza igasuzumwa kuko akenshi iza maze ikongera ikagenda nyamara idatanze umusaruro wari witezwe.

kwamamaza

Imwe muri gahunda ya Leta y’iterambere icyarimwe no kurengera ibidukikije harimo kongera ibicanwa bitari inkwi hakongerwa ibindi bitandukanye bizana n’imishinga itandukanye kugirango hirindwe gucanisha inkwi ndetse binazirondereze.

Abadepite mu nteko Ishinga Amategeko bemeza ko hamaze kuza gahunda nyinshi nk’izo ariko usanga zitaramba hakibazwa amaherezo yabyo.

Dr. Jimmy Gasore Minisitiri w’ibikorwaremezo yemeza ko koko imishinga nk’iyo yadindiye ariko ngo hari kwigwa uburyo yajya isuzumwa neza mbere yuko ishyirwa kw'isoko mu rwego rwo kwirinda ibihombo.

Ati "nibyo koko umushinga wa biogaz wacunzwe nabi kubera ko byarubatswe bishyikirizwa uturere ariko ntitwahabwa ubushobozi bwo gucunga wa mushinga, hari ubushakashatsi burimo bukorwa butandukanye bwo kuvuga ngo ni gute twakoresha uburyo butandukanye bwo gucana, ubwo bushakashatsi bukazaduha umurongo ufatika wo kugabanya ibicanwa biturutse ku mashyamba, dushobora gutekereza byagutse kandi tukareba niba hari aho twakura ubundi buryo bw'amafaranga tukagira ikibazo dukemura mu buryo burambye".  

Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024 abanyarwanda bazaba bagabanyije ibicanwa ku kigero cya 42%.

Raporo yo muri 2018 y’urwego rw’igihugu rushinzwe ingufu yagaragaje ko imibare y’abaturarwanda bacana bifashishije inkwi yari 79% mu gihe 13% ari bo bakoresha amashyiga arondereza ibicanwa naho abakoresha amakara bakaba kuri 17,4%.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Oct 25, 2023 - 14:51