
Musanze - Gataraga: Umugabo w’imyaka 26 yiyahuye anyoye umuti wica udukoko two mu myaka
Aug 7, 2025 - 14:37
Mu karere ka Musanze mu murenge wa Gataraga, umugabo w’imyaka 26 wo mu kagari ka Rungu yiyahuye anyoye umuti wica udukoko two mu myaka, abaturanyi b’uyu nyakwigendera bavuga ko umuryango we wabanje kubahisha ko yiyahuye bakabimenya basanze anukaho iyo miti.
kwamamaza
Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyaruguru yemereye Isango Star aya makuru ivuga ko yishwe n’umuti witwa roket yanyoye, ikaba ishishikariza abantu kwikunda ntibiyambure ubuzima.
Abaturanyi ba Nyakwigendera Nizeyimana wari utuye mu kagari ka Rungu mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze, bavuga ko babanje kubihishwa n’umuryango wa nyakwigendera ariko bakaza kubimenya baje kumuheka bakumva aranuka imiti yica udukoko.

IP Egnace Ngirabakunzi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru yahamirije Radio na Televiziyo Isango Star amakuru y’uru rupfu, anakangurira abantu kwikunda bakareka kwiyambura ubuzima kuko atari bo babwiha.
Abaturage bavuga ko nta bibazo bigaragarira amaso by’ubwumvikane bucye cyangwa amakimbirane byabaga muri uyu muryango.

Nyakwigendera Nizeyimana yari umugabo wubatse washakanye n’umugore umwe, akaba amusiganye abana Batatu.
Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Gataraga mu kararere ka Musanze
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


