Kigali: Hatangijwe igikorwa ngarukamwaka cyo guhuza abashaka akazi n'abagatanga

Ku bufatanye na Minisiteri y'abakozi ba Leta n'umurimo (MIFOTRA), n'abafatanyabikorwa batandukanye, Umujyi wa Kigali watangije ku mugaragaro igikorwa ngarukamwaka cyo guhuza abashaka akazi n'abagatanga, ni uburyo buzwi nka Jobnet.

kwamamaza

Ikigo gishinzwe ubushakashatsi mu Rwanda giherutse gutangaza ko umujyi wa Kigali ubushomeri buri ku kigero cya 20.4% ku bari hagati y’imyaka 16 na 30, bitandukanye n’indi mijyi aho buri ku kigero cya 15.9%, kandi bitewe n’uko iterambere rigenda ryihuta ari nako abatagira akazi biyongera.

Ibi nibyo byatumye umujyi wa Kigali ushyiraho uburyo buzwi nka Jobnet buhuza abashaka akazi n’abagatanga, kuri uyu wa 4 bwafunguwe ku mugaragaro ku nshuro yabwo ya 11, ngo ibyo bigamije kugabanya ikibazo cy’ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko.

Urujeni Mertine Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, ushinzwe Ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage nibyo agarukaho.

Yagize ati "ibi nibyo bituma umujyi wa Kigali ukora gahunda yo gutegura Jobnet, ni urubuga ruhuza abatanga akazi n'abifuza akazi ku mirimo itandukanye, ni gahunda tuba twatumiyemo cyane cyane abakoresha kugirango baze kugaragaza amahirwe ahari, imyanya ihari , ubushobozi batanga mu rwego rwo kubona akazi ariko kandi n'urwego rwo kwihangira akazi kugirango ntibategereze gusa ababaha akazi ahubwo banagire n'ubumenyi cyangwa se banihugure mu byerekeranye no kwihangira akazi".      

Madamu Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo asaba inzego z’abikorera kurushaho kwegera abo bakorera maze urubyiruko n’abandi badafite akazi bakarushaho kwiyegereza amahirwe agaragara.

Yagize ati "icyo twifuza nuko nk'abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kugirango mushobore kubona akazi umuntu agomba kurushaho kwiyegereza amahirwe ari ku ruhande rwe, abari gushaka akazi bagomba gukora ibishoboka byose kugirango mugerageze kongera amahirwe yo kubona akazi, amahirwe ntabwo agutegereza ahubwo urayashakisha".      

Abitabiriye Jobnet baravuga ko aha ari umwanya mwiza wo kugerageza amahirwe ariko ngo ubukangurambaga bwayo buracyari buke bagasaba ko bwakongerwamo imbaraga.

Umwe yagize ati "hari amahirwe ahubwo ikintu twasaba bajya babishishikariza cyane buri wese akabimenya".  

Undi yagize ati "iki gikorwa gifite umumaro kuko bigabanya ubushomeri ku rubyiruko ikindi bigafasha urubyiruko rugiye rutandukanye mu kubongerera ubumenyi mubyo bakora byose". 

Guhera mu myaka ishize hagiyeho ubu buryo mu mujyi wa Kigali abantu ibihumbi 2248 bamaze kubona akazi, binyuze muri jobnet naho nko mu mwaka ushize gusa 58 babonye akazi gahoraho, 103 babona akadahoraho, 18 babona imenyerezamwuga, 890 babona amahugurwa kuri gahunda zitandukanye.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jun 2, 2023 - 08:20