Gakenke: Abakanikira mu murima w'umuturage barasaba ikibanza cyo gukoreramo

Urubyiruko rw’abakanishi bakanika amagare barasaba ko bahabwa ikibanza cyo gukoreramo ngo kuko aho batira imvura iyo iguye irabanyagira n’izuba rikabica nyamara basora neza.

kwamamaza

Ku isoko rya Gakenke mu murenge wa Gakenke ho mu karere ka Gankenke,abiganjemo urubyiruko ruba rukanika amagare hanze bavuga ko kuba bakorera hanze izuba n’imvura bibicira akazi cyane.

Uru rubyiruko rurasaba ko narwo rwahabwa aho gukore nkuko ahandi bigenda, ngo kuko aha rukorera ruhakodesha n’anyiri kibanza nyamara kandi rukanasora neza.

Bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney umuyobozi w’akarere ka Gakenke avuga ko uru rubyiruko rwakwegera akarere bakabaha ikibanza cyo gukoreramo gusa akanabashishikariza kwishakamo ibisubizo nkuko ahandi ba rwiyemezamirimo bigenda.

Yagize ati "icyo twababwira nuko twe twabegera cyangwa se nabo bagatera intambwe bakatureba dufte ibibanza, hanyuma noneho twe twabashishikariza gushaka amafaranga bakishyira hamwe, mu mafaranga bakorera bakayazigama noneho twe tukabaha ikibanza bakubaka".  

Uretse ubukanishi bw’amagare bukorerwa aha inyuma y'isoko rya Gakenke hanakorerwa ubucuruzi bw’ibyuma by’amagare aho n'abakora ubwo bucuruzi bavuga ko bagorwa cyane no kwanura ibyo bikoresho mu gihe imvura iguye.  

Inkuru ya Emmanuel Bizimana mu karere ka Gakenke

 Dec 12, 2022 - 06:59